Abambara imyenda migufi cyangwa ibonerana bazajya babuzwa kujya mu ruhame

Polisi y’u Rwanda hamwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bamaganye imyambaro migufi cyangwa ibonerana mu ruhame, bavuga ko abayambara bazajya bakumirwa.

Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera hamwe n’Umuyobozi wungirije mu Mujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage, Martine Urujeni babitangarije kuri Televiziyo y’u Rwanda kuri uyu Kane tariki 11 Kanama 2022.

CP Kabera agira ati "Iki kibazo cy’imyambarire idakwiye kirimo kugenda gifata indi ntera, ubundi uko tubyumvana abakuru umuntu arambara akikwiza, ariko uretse abato n’abakuru urimo kubona umuntu wambaye ishati gusa itagira ipantaro cyangwa ikabutura, yewe n’abatwite".

Ati "Urasanga hari abambaye imyenda ibonerana imeze nk’akayunguruzo ndetse n’abambaye impenure(amajipo cyangwa amakanzu magufi bikabije), ibyo ntibikwiye ku muco ariko noneho na Polisi ntizabyemera, ubwo butumwa tugomba kubutanga."

Urujeni Martine na we yakomeje amwunganira asaba abantu bashinzwe kwinjiza abandi mu bitaramo cyangwa ahandi hantu hahurira abantu benshi, kutabyemerera abambaye imyenda imeze nko kwiyambika ubusa.

Uyu Muyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ati "Niba umuntu yambaye ubusa, yambaye umwenda w’ikirahure ubonerana kuko n’ubundi imbere ye uba uhabona, yakagombye gukurwamo (mu murongo w’abinjira ahantu mu ruhame), yakagombye kuba atakiri aho, zaba inzego z’umutekano n’abategura ibitaramo baba bakwiye kubavanamo bene abo".

Umubyeyi witwa Mupfasoni ukorera mu Mujyi wa Kigali ari mu bantu bamagana imyambarire idakwiriye, avuga ko amaherezo ngo hari abazajya bagenda bambaye ubusa busa.

Mupfasoni avuga ko abagenda bambaye amashati bayita amakanzu ndetse n’imyenda ibonerana mu Mujyi wa Kigali babaye nk’abatagishamaje abantu nyamara ngo ari ikibazo gikomeye kijyanye no kwica umuco.

Mupfasoni ati "Ubona bagenda bamanura bigiza hepfo byanga kubera ukuntu baba bambaye ubusa, umuntu akabireba akumirwa, ubona amaherezo bazambara ubusa pe, ariko biriya bintu bikwiye kwamaganwa rwose."

Uretse abambara ibidakwiye bagiye gukumirwa kujya ahantu hahurira abantu benshi cyane cyane mu bitaramo, Umujyi wa Kigali na Polisi bizakumira abana n’abasindira mu ruhame.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ese ubona badasigaye bagumirwa ntamabengeza bagitera abagabo kuko babasambanyisha ijisho gusa

Bitwayiki yanditse ku itariki ya: 16-08-2022  →  Musubize

Mwiriwe!
Mbanje gushimira Imana iri kuvugira mu bayobozi bacu ! Urebye uko amadini n’amatorero bakomeje kurwana iyi ntambara Leta yicecekeye, tunejejwe n’uko Iki kibazo mwagihagurukiye Imana Ibahe umugisha !
Gusa birababaje kubona banwe mu banyamategeko barimo batwiting ibivuguruza ibi byemezo! byaba byiza bicecekeye kuko barimo bagambanira umuco wacu.reka nsabe buri mukobwa wese n’umugore wese ukunda kwambara ubusa cg impenure bisubireho kuko icyo bimaze ni ukubatesha agaciro gusa. mwibukako n’Imana izazana umurimo wose mu rubanza ! Imana ihe umugisha ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwahagurukiye Iki kibazo. Harakabaho ubuyobozi bukunda Imana n’umuco nyarwanda

Alias yanditse ku itariki ya: 16-08-2022  →  Musubize

Ibyo mwita ibibazo si byo bibazo ahubwo ibiri ibibazo nta muyobozi ubivugaho cg ubyamagana ikibazo cy’imyambarire sicyogihangayikishije kurusha ibindi mwima amaso cg amatwi
Iyi ni conflict de generation mushaka guteza nta kindi
Ibipimo se ubundi by’imyenda migufi cg miremire muzaifatora kukihe gipimo????
!!!!!!!

Emmy yanditse ku itariki ya: 15-08-2022  →  Musubize

Biba bibabaje gutuma Umwana umubyeyi kubera Imyambarire idahwitse, noneho umubyeyi yaza ugasanga we arusha umwana we kwambara nabi.

Harya ubwo wakora iki? Ntiwarenganya umwana n’Umubyeyi we akubwira ko ari Uburenganzira bwe! Bayobozi bacu beza, mugire icyo mubikoraho rwose. Igitsure ntaho kidakora iyo ucyeburira umuntu mubikwiriye kandi bitagize icyo bitwaye sosiyete ngari.

Alias yanditse ku itariki ya: 15-08-2022  →  Musubize

Nk’uyu uba yiyambitse ubusa harys ubundi kuki mumugirira ibanga atigiriye ntimwerekane isura ye?
Nimuyishyire ahagaragara si mwe muraba mumushyize ku karubanda.

Kera umujyi wa Bujumbura wigeze kuyoborwa n’uwitwaga Kanyoni.
Bene aba, kimwe n’ab’igitsinagabo bambaye mu buryo bwa rukozasini, yafataga "ciseaux" akabikata, akabapakira mu modoka akabajyana mu kasho bakavamo ari uko imiryango yabo ibazaniye indi myambaro bakanacibwa ihazabu. Icyo gihe byahise bicika.

Mparambo yanditse ku itariki ya: 15-08-2022  →  Musubize

Birakwiye rwose! Nta kwiyubaha kwaba mu nzego zifata ibyemezo, mu gihe abaturage biroga cyangwa bakikora ibibangiza nyamara bo barebera nyamara ntizigire icyo zikora!

Si muri Kigari Gusa. Urwego rw’igihugu rw’Umuco na siporo babyitaho byihariye, hakajyaho gahunda zifatika.

Niba tuzi ko Kwiba ari icyaha yewe no gusambana, abantu bakwiye kwigishwa ko no kwica umuco cyane cyane mu myambarire ari icyaha gihanwa n’amategeko. Abayobozi bacu turabizeye mudufashe!

Alias yanditse ku itariki ya: 15-08-2022  →  Musubize

Abakobwa n’Abagore benshi bakeka ko kwambara ubusa mu ruhame bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibero n’amabere Imana yaguhaye,ubyereka abahisi n’abagenzi.Yabiguhaye kugirango ubibikire umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Ijambo ry’imana ridusaba kwambara mu buryo bwiyubashye (decently). Nkuko ijambo ryayo rivuga,abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku munsi w’imperuka,isigaze ku isi abayumvira gusa.

mateke yanditse ku itariki ya: 15-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka