Abamaze umwaka bagororerwa Iwawa biyemeje gutandukana n’ingeso mbi

Urubyiruko 3,483 rumaze umwaka rugororerwa Iwawa, runigishwa imyuga n’ubumenyi ngiro, rwiyemeje kudasubira mu ngeso mbi kuko bituma ntacyo bageraho.

Biyemeje gutandukana n'imyitwarire mibi
Biyemeje gutandukana n’imyitwarire mibi

Uretse kugororwa, urubyiruko rujyanwa Iwawa rufashwa n’abahanga mu kuvura indwara zo mu mutwe, kwigishwa gusoma no kwandika ku baza batabizi hamwe n’imyuga itandukanye, ari byo bashingiraho bavuga ko bizabahuza ntibasubire mu ngeso mbi.

Umwe muri bo, Twiringiyimana Christian, avuga ko atazagaruka mu bigo ngororamuco kubera imyitwarire mibi, kuko yakuwe mu nzu y’abapfu bakoresha ibiyobyabwenge akaba yarongeye gusubira ibumuntu.

Niyonkuru Jean Claude wagororewe Iwawa agasubira mu buzima busanzwe, ubu afite ibikorwa bimuteza imbere.

Mu buhamya bwe, yavuze ko yari umunyeshuri muri Essa Gisenyi, ariko aza kwishora mu biyobyabwenge abitewe n’abandi bana babikoresha.

Ati "Nari umwana w’umuhanga kandi witonda, ariko kubera ikigare gikoresha ibiyobyabwenge narabikoresheje ngaragaza ibimenyetso bituma nsabirwa kujya kugororwa."

Bahawe impamyabushobozi
Bahawe impamyabushobozi

Niyonkuru avuga ko yize umwuga w’ubudozi kandi yarawukomeje avuye Iwawa, yitabira gahunda ya Made in Rwanda. Ubu ibyo akora bishobora kumwinjiriza ibihumbi 300Frw ku kwezi kandi ashobora kwishyura aho akorera byose bimutwara nibura ibihumbi 500, akaba yabera urugero rwiza abandi.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igororamuco (NRS) buvuga ko bwari bufite ikibazo cy’inzobere mu kuvura ibibazo byo mu mutwe, aho umukozi umwe yitaga ku bantu 300, ariko ngo Imbuto Foundation yatanze abakozi bituma umukozi umwe ubu yita ku bantu 80.

Mu myuga yigishwa Iwawa harimo ububaji, ubuhinzi, ubudozi hamwe no kwiga amategeko y’umuhanda ndetse aba mbere bakoze ibizami 71, hatsinze 69 batahanye urushya rw’agateganyo rwo gutwara imodoka.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, asaba urubyiruko kwishimira ubuyobozi bwiza butanga amahirwe yo kugororwa.

Ati "Abanyarwanda bafite Igihugu cyiza, niyo mpamvu hagiyeho ikigo nk’iki gituma mutegwa amatwi, hakumvwa ibyo mukeneye, kandi uru rugendo mwatangiye mugomba kurukomeza mu gahinduka. Kuba umugabo ni ugukora icyiza ku kiguzi icyo ari cyo cyose, ibyari byarabagize imbata birimo inzoga n’ibiyobyabwenge, hano babafashije kubivamo kandi namwe mukomeze gutanga umusanzu wanyu, natwe tuzakomeza kubaherekeza kugeza mu baye Abanyarwanda beza."

Minisitiri Musabyimana avuga ko uretse kugorora urubyiruko, Leta y’u Rwanda yarushyiriyeho amahirwe yo kwihangira imirimo binyuze mu kigega cya BDF, asaba abarangije kwiga imyuga kugana kukigana.

Abayobozi babijeje kubaba hafi
Abayobozi babijeje kubaba hafi

Abayobozi b’umujyi wa Kigali n’Intara bavuga ko biteguye kwakira urubyiruko rutashye, kandi bazakomeza kuruba hafi mu kwiyubakira ubuzima.

Umujyi wa Kigali ufite urubyiruko 1,180 rurangije amasomo kandi bazahita bashyirwa muri Koperative, kugira ngo bafashwe gusubira mu buzima busanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka