Abamaze imyaka itanu muri burende batangiye kubakirwa
Akarere ka Rubavu katangiye kubakira imiryango 28 yari imaze imyaka itanu muri burende kuva yakurwa ku musozi wa Rubavu.
Tariki ya 16 Nzeri ubuyobozi bw’akarere butangiza igikorwa cyo kubakira abatishoboye 28 bakuwe ku musozi wa Rubavu 2010 bakajyanwa gutuzwa Kanembwe mu kagari ka Gikombe umurenge wa Rubavu, bwatangaje ko bwari bwarazitiwe n’amikoro bacye kandi gafite abatishoboye benshi.

Sinamenye Jeremy umuyobozi w’akarere ka Rubavu, avuga ko ubwo imiryango 1222 yimuwe ku musozi wa Rubavu kubera gutura mu manegeka itwarwa n’ibiza, hari imiryango 376 itari yishoboye yari ikeneye kubakirwa, bituma bitwara igihe.
Ati « Kwimura abaturage batuye mu manegeka ku musozi wa Rubavu byatwaye imbaraga akarere,…hiyongeraho n’abirukanywe muri Tanzania bari bababaje twabanje gushakira aho kuba. Ubu rero twizera ko mu kwezi kumwe abasigaye batubakiwe tugiye kubabonera aho kuba. »
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sinamenye avuga ko inzu zizubakwa imwe izajya itwara miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Aba baturage bagiye kubakirwa, basanzwe mu mazu agizwe n’inkuta z’amabati na shitingi bigaragara ko bishaje. Bavuga ko bashima Imana yatumye ubuyobozi bubibuka bakaba bagiye kongera kuba mu nzu nzima.
Nkamirabangaya Sifa, umucyecuru w’umupfakazi ufite abana barindwi, asanzwe aba muri shitingi. Avuga ko yishimiye kongera kuba munzu nyuma y’imyaka itanu aba muri shitingi.
Mu magambo ye ati « Sinabona uburyo mbibabwira, nzishima nimbona ngiye kuba munzu, maze imyaka itanu ndara mu ntebe, imvura ikanyagira nibyo ntunze, izuba rinyica, none ngiye kubakirwa. Ndashimira ubuyobozi butwibutse. »

Mukashema Bernadette na we uzubakirwa, acuruza imboga kugira ngo abone imibereho. Avuga ko kubakirwa bizamukiza abana bamwangirizaga cyangwa bakamwiba ibicuruzwa bye yabaga yasize muri burende yagiye gushaka abakiriya.
Ati « Nkuko mubona inzu yanjye ntacyo nagiraga kuko imvura yanyagiraga, nasiga nkinze abana bakinjira bakanyangiriza. Ndashimira ubuyobozi bwatwibutse ».
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndashimira cyane akarere ka Rubavu kubw’igikorwa cyiza cyo kwibuka aba bantu bo muri burende.