Abakwepeye imisoro hanze y’u Rwanda bagiye gushakishwa bayigarure

U Rwanda rurimo kunoza amategeko yo guhererekanya amakuru ajyanye n’imisoro mu ihuriro mpuzamahanga rigizwe n’ibihugu 154, kugira ngo rirufashe kugaruza imisoro.

Emmanuel Nkurunziza avuga ko barimo kunoza amategeko ajyanye n'imisoro kugira ngo u Rwanda rwemererwe guhabwa abarutwaye imisoro bari hanze
Emmanuel Nkurunziza avuga ko barimo kunoza amategeko ajyanye n’imisoro kugira ngo u Rwanda rwemererwe guhabwa abarutwaye imisoro bari hanze

Iri huriro ryiswe Exchange Of Information/EOI rishinzwe guhererekanya amakuru y’abantu bakwepa imisoro mu bihugu byabo bakajya gukorera ahandi, ryashinzwe n’Umuryango w’ubutwererane mu iterambere ry’Ubukungu(OECD) mu mwaka wa 2014.

Abayobozi ba EOI bahurije i Kigali. Ibihugu 29 bya Afurika bigize iri huriro kuva tariki 28 Gashyantare kugeza tariki 01 Werurwe 2019, bakaba bagaragaza ko ibihugu byanogeje amategeko ajyanye n’imisoro ndetse n’ihererekanya ry’amakuru ajyanye nayo, ngo byatangiye kubona inyungu.

Urugero rw’ibihugu EOI itanga ni nka Togo yagaruje miliyoni imwe y’amadolari muri 2016, ndetse na Tuniziya ngo yagaruje miliyoni ebyiri z’amadolari muri 2018.

Umukozi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ushinzwe politiki y’imisoro, Emmanuel Nkurunziza avuga ko hari Abanyarwanda bafitiye amafaranga Ikigo cy’imisoro bari hanze y’igihugu bazwi n’abatazwi.

Agira ati ”Nta buryo twabona ayo mafaranga, nta n’ubwo turamenya ngo Umunyarwanda ukorera hanze y’Igihugu yabonye umusaruro wavamo imisoro ingana itya!”

Umuryango mpuzamahanga wo guhererekanya amakuru ku bijyanye n'imisoro wahurije i Kigali ibihugu by'Afurika biwugize
Umuryango mpuzamahanga wo guhererekanya amakuru ku bijyanye n’imisoro wahurije i Kigali ibihugu by’Afurika biwugize

“Nk’Umunyarwanda uturimo umusoro nyamara nta mutungo afite mu Rwanda ahubwo awufite ahandi, cyangwa afite amafaranga kuri konti iri mu kindi gihugu, tuzasaba cya gihugu kudufasha kwishyuza uwo muntu”.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukungu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Amina Rwakunda avuga ko biteye isoni kubona ibihugu bya Afurika bisaba imyenda cyangwa inkunga, nyamara hari ababifitiye amafaranga baba muri ibyo bihugu byatanze inkunga.

Akomeza avuga ko amakuru ajyanye n’imisoro u Rwanda rugiye gusangira n’ibihugu byinshi bigize isi, ngo azajya ahererekanywa mu bantu bake batagomba kuyashyira mu ruhame cyangwa mu itangazamakuru.

Ati “Byumvikane neza, ntabwo tugiye kwandagaza ubuzima bwihariye bw’abantu, ariko ibigo by’imisoro hari uburyo bizajya bihanahana amakuru kubera iyo mpamvu y’imisoro gusa”.

N’ubwo u Rwanda rwinjiye mu Ihuriro EOI mu mpera z’umwaka wa 2017, biteganijwe ko umuryango OECD uzatangira kurushakira abarufitiye imisoro ndetse no kurusaba abanyamahanga barukwepeyemo imisoro, nyuma yo gusuzuma ireme ry’amategeko yarwo muri 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Naho ibyo mwishyuza abantu imisoro ku ngufu ni ridiculous

Ddd yanditse ku itariki ya: 28-02-2019  →  Musubize

Muragashoboye koko.mwe se mwabanje mukishyura abo mwimuye mu nzu zabo mukirimo ibirarane cg mukajya mwishyurira abarimu za 55000 frw mubahemba! Erega abantu banga kwishyura imisoro kuko nta kamaro ibagirira uretse kubaka imihanda no kwishyura ibifi binini bo nta nyungu bayibonamo.uzage i burayomi urebe umuntu yibwirisa gutanga imisoro kuko 50% inarenga y iyo yatanze imugarukira

Ddd yanditse ku itariki ya: 28-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka