Abakuze basabwe gutoza abato umuco mwiza

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba abakuze gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza no gutoza abakiri bato umuco n’imyitwarire myiza, kugira ngo bazabarage Igihugu cyiza.

Abageze mu zabukuru bizihiwe ku munsi wabo
Abageze mu zabukuru bizihiwe ku munsi wabo

Yabibasabye ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 04 Ukwakira 2022, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru.

Mu Ntara y’Iburasirazuba wizihirijwe mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore Akagari ka Simbwa, ahahurijwe abaturage ba Kabarore ndetse n’aba Karangazi mu Karere ka Nyagatare.

Uyu mwaka, umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru ufite insanganyamatsiko igira iti “Abageze mu zabukuru, isoko tuvomaho".

Guverineri Gasana ashima abageze mu zabukuru kuko ibyo bakoze bitabaye impfabusa, kuko baharaniye ko Abanyarwanda bongera kuba umwe.

Guverineri Gasana yifatanyije n'abageze mu zabukuru kwizihiza umunsi wabo
Guverineri Gasana yifatanyije n’abageze mu zabukuru kwizihiza umunsi wabo

Yabasabye gukomeza kwifata neza bagasigasira intekerezo zabo n’ubumenyi bwabo bagatoza abato umuco, uburere n’imyitwarire myiza.

Ati “Icyo tubasaba ni ukwifata neza bagasigasira intekerezo zabo n’ubumenyi bagatoza abato umuco, uburere, imyitwarire myiza ndetse n’ubwo bumenyi kugira ngo bazabarage u Rwanda rujyanye n’intekerezo nk’izabo”.

Avuga ko abakuze bafite inshingano zo kwigisha abakiri bato indangagaciro z’umuco nyarwanda na kirazira.

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru wahujwe n’Inteko z’abaturage ndetse no gutangiza ukwezi kwahariwe kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka