Abakuru ba Polisi muri Afurika ngo bakopeye Community Policing yo mu Rwanda
Abayobozi ba Polisi z’ibihugu bya Afurika baravuga ko bunguranye uburyo bwo gucunga neza umutekano mu nama bagiriraga i Kigali, ndetse ko bagiye kongera imikoranire no kwigana ibyo abandi bakora, birimo gukorana n’abaturage (Community Policing) bigiye ku Rwanda.
Community Policing yatangijwe mu Rwanda mu mwaka wa 2000; yashimishije Gen Victoria Phiyega uyobora Polisi y’igihugu cya Afurika y’Epfo, akaba ariwe washimye mu mwanya wa bagenzi be bose bagize umuryango mpuzamahanga w’abayobozi ba Polisi witwa IACP (International Association of Chiefs of Police).
Gen Phiyega yagize ati: “Tujyanye impamba ikomeye y’ubumenyi; twabwiwe ko dukeneye gukoresha amikoro make ariko tukagera kuri byinshi; ikibazo cyo gucunga umutekano ntikireba Polisi gusa, ahubwo kiba kireba igihugu cyose. Ni ku bw’iyo mpamvu na Community Policing ari ingenzi, yafasha guha urubuga abaturage rwo kugira imibanire n’imikoranire inoze”.
Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda yakiriye iyi nama yamaze iminsi ibiri bigiye ku Rwanda.ibera i Kigali kuva 03-04/3/2014, ngo ibyaganiriweho bizafasha guhangana n’ibyaha bigezweho biri ku rwego mpuzamahanga kandi by’urusobe, nk’uko Ministiri w’umutekano mu gihugu, Sheik Musa Fazil Harelimana yashoje inama asobanura.

Ibyaha nyambukiranyamipaka bihangayikishije ibihugu byinshi, nk’uko byaganiriweho mu nama, bikaba birimo ibikoreshwa ikoranabuhanga, iterabwoba, icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge.
Byose byafatiwe ingamba zitandukanye zirimo guhuriza hamwe imiryango yose ya Polisi z’ibihugu bya Afurika, mu muryango mushya washinzwe witwa AFRIPOL.
Ministiri Harelimana yagize ati: “Nk’umuryango wa Polisi, kugirango ibyaha bishobore guhashywa, birasaba guha imbaraga ubufatanye n’imikoranire, guhanahana amakuru ku byaha bihari, ndetse no kungurana ubuhanga mu kubikumira”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Damas Gatare yongeyeho ko mu ngamba zafashwe, harimo gukurikirana abagizi ba nabi aho baba hose mu gihugu kigize AFRIPOL, kuba umunyacyaha yagarurwa mu gihugu mu buryo bworoshye; kandi Polisi ya buri gihugu igakorana n’abaturage.
Umukuru wa Polisi muri Afurika y’Epfo yashimye amasomo ku guhangana n’ibyaha bigezweho, byaba ibyambukiranya imipaka y’ibihugu, ibijyanye n’ihohoterwa, uburyo Polisi z’ibihugu zakorana, ndetse no kubaka igipolisi kitajegajega; bikaba ari ibiganiro byatanzwe na bagenzi be bo mu bihugu bya Kenya, Algeria, Uganda, Nigeria, n’uhagarariye Polisi y’u Burayi.

Yousry Zakhary uyobora umuryango mpuzamahanga w’abayobozi ba Polisi (IACP) yibukije abakuru ba Polisi muri Afurika, ubufatanye n’imikoranire mu gukumira ibyaha, guhana hana amakuru no gukorana n’abaturage; hagamijwe kurinda abaturage b’inzirakarengane, kuko ngo ari bo bahazaharira kubera intege nke.
Inama y’abakuru ba Polisi z’ibihugu bya Afurika yabereye i Kigali, yatangijwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. N’ubwo yari iteganijwe kwitabirwa ahanini n’abakuru ba Polisi mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara, abakuru ba Polisi mu bihugu by’Afurika by’abarabu ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga bayijemo.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
uretse no mu kubungabunga umutekano usanga ubufatanye mu bintu byinshi bitanga umusaruro kandi bikerekana ko abantu bashyize hamwe