Abakuru b’imidugudu barinubira uburyo batereranwa mu nshingano zo kuyobora

Bamwe mu baturage barinubira uburyo imirimo myinshi yo ku rwego rw’umudugudu isigaye iharirwa umuyobozi w’umukuru w’umudugudu, mu gihe hari ikipe y’abantu bagera kuri batanu bashinzwe gufashanya muri ako kazi.

Ibi babitangaje mu mahugurwa yateguwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yagenye abashinzwe Komite Nyobozi na Njyanama mu midugudu igize umurenge wa Muhima, kuri uyu wa Gatandatu tariki 02/06/2012.

Ubuyobozi bwa NEC bwagaragaje ingaruka ziterwa no guharira inshingano umuntu umwe, zirimo kuba nta raporo zikorwa, n’iyo zikozwe zigatinda no kuba nta kuri kubamo bitewe no kunanizwa k’umuntu umwe.

John Bwishyura, uhagarariye iyi komisiyo mu murenge wa Muhima, yagize ati:“Ubwo bisobanure ko raporo zigera kuri Prezida wa Repubulika ari ibinyoma, kuko zihera ku mudugu zikarenga inzego zose ari ibinyoma kugeza ku rwego rw’igihugu”.

Benshi mu bagize komite ziyobora imidugudu bahamya ko hari imidugudu idakora raporo z’ibikorwa, n’izikozwe zikagezwa mu tugari zituzuye ku mpamvu zo gukorwa n’umuntu umwe, mu buryo bwa hutihuti.

Hari n’abemeza ko batazi inshingano batorewe bitewe no kudafata umwanya wo gutekereza ku byo bashinzwe.

Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bahuguye abashinzwe kuyobora imidugudu, bavuga ko Komisiyo izageraho ikanagenzura niba nyuma y’ayo mahugurwa, abahuguwe bisubiyeho baganashyira mu bikorwa inshingano bashinzwe.

Umudugudu nk’urwego rw’igihugu rwa mbere mu nzego z’ibanze, abashinzwe kuwuyobora basabwa kumenya ingo z’Abanyarwanda n’uburyo babayeho, harimo kumenya umutekano wabo no gukangurira abaturage kwitabira no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 1 )

Njye nkumuntu wakurikiranye aya mahugurwa nsanga habayeho kwibeshya mumyumvire cg imyandikire yiyi nkuru kuko

1-Ntabaturage bari batumiwe kuburyo haba hagaragajwe ko byaba bibangamiye ahubwo abayobozi ubwabo nyirizina aribo bari bahari.

2-RWISHYURA John yagaragaje ko haramutse hatabayeho gutanga imibare nyayo byagera kurwego rw’i Gihugu harimo amakosa,akaba ariyo mpamvu hifuzwa ko imibare itangwa yajya ibanza gusubirwamo kandi ikareberwa igihe hatabayeho guhubuka kuko byo byaba aari ntashingiro iyo mibare yaba ifite.

Ukuri yanditse ku itariki ya: 2-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka