Abakunzi b’ibirayi barizezwa kongera kubibona ku bwinshi

Abahinzi b’ibirayi mu Karere ka Rubavu batangaza ko bizeye kongera kubona umusaruro w’ibirayi mu mezi atatu ari imbere bitewe n’igabanuka ry’igiciro cy’ifumbire n’imbuto.

Pierre Celestin Dusabimana umuyobozi wa Koperative y’abahinzi b’ibirayi mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu yabwiye Kigali Today ko biteguye guhinga ibirayi ku bwinshi.

Agira ati" mu mezi ashize abahinzi baretse guhinga ibirayi kubera imbuto n’ifumbire byari bihenze ariko ubu ifumbire irimo kugura amafaranga 654 ivuye kuri 882, mu gihe imbuto igeze kuri 650 ivuye ku mafaranga 1200.

Turizera ko mu kwezi kwa gatanu n’ukwezi kwa gatandatu abantu bazaba barya ibirayi bagasigaza."

Dusabimana avuga ko kuba Leta yaragabanyike igiciro cy’ifumbire n’imbuto ari amakuru meza kuko mu mezi ashize abahinzi b’ibirayi mu turere duhinga ibirayi bahinze kuri 30% mu gihe ubu bazagera kuri 60%.

Mu turere twa Nyabihu na Rubavu izamuka ry’ibiciro by’ifumbire n’imbuto byatumye abahinzi bareka guhinga ibirayi ahubwo bitabira ubuhinzi bw’imboga, ndetse zimwe zibura isoko harimo amashu n’ibitunguru.

Dusanimana avuga ko abaturage bakomeje guhinga imboga kandi bakazigurisha ku giciro cyiza kuko mu minsi ishize bahuye n’ibihombo.

Agira ati " Ishu riragura amafaranga 300, mu gihe ryaguze amafaranga 50, naho umufuka w’ibiro 100 by’ibitunguru ugeze ku bihumbi 40 kandi mu mezi ane ashize waraguze amafaranga ibihumbi 6."

Abaturage bakomeje kongera ubuso buhinzeho ibirayi, ndetse muvgutangiza gahunda y’iyamamazabuhinzi no gutangiza igihembwe cy’ihinga 2022-2023 B mu murenge wa Kanzenze mukagari ka Nyaruteme bateye ibirayi kuri hegitari 10.

Kalisa Emmanuel umwe mu bahinzi bakorera mu murenge wa Kanzenze aravuga ko biteguye neza.

Ati " Twariteguye bihagije, haba imbuto, haba n’ifumbire y’imborera ndetse n’imvaruganda n’imiti nkenerwa tuzakoresha nibimara kuzamuka."

Muri iki gihembwe cy’ihinga 2022-2023 B mu Karere ka Rubavu hazahingwa hegitari 2,900 z’ibigori na hegitari 5,500 z’ ibirayi, mu gihe ibishyimbo bizahingwa kuri hegitari zisaga 6,000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka