Abakristu bashyiriweho Gospel Club igamije kubafasha gusabana no kuramya Imana
Joshua Tuyitakire, wagize igitekerezo yise “Gospel Club” yasobanuye ko abantu babyumvise nabi bakabyita akabyiniro k’abarokore nyamara agamije guhuriza hamwe abantu bakaganira, bagasabana babyina indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana.
Ibi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro Dunda Show kuri KT Radio, avuga ko icyo yari agamije kwari ugufasha abakristu kubona aho bashobora nabo kwisanzurira hanze y’urusengero, nk’uko abandi bajya mu tubyiniro bagiye kwinezeza bitandukanye n’uburyo abandi bahise babitekereza.z
Joshua umenyerewe mu biganiro by’imyidagaduro kuri Radio/TV10, avuga ko yakuriye mu muryango w’abakristu aho yajyaga akunda kubaza Maman we aho abakristu bajya kuruhukira no kwinezeza.
Ati: “Najyaga mbaza Maman inshuro nyinshi, impamvu mbona abandi weekend igera bagasohoka bakajya kubyina no kwinezeza ariko twebwe tukaba duhurira mu rusengero gusa bikarangira.”
Yakomeje avuga ko uko ibihe byagiye bitambuka yabitekerezagaho burigihe, aza kugira igitekerezo cyo gushaka aho abantu badashobora kujya mu tubyiniro kubera imyemerere n’aho basengera bajya bahurira nabo bakidagadura ariko bidahabanye n’imyemerere yabo.
Ati: “Ibi namaze igihe kinini mbitekerezaho, kuko hari abantu mu byukuri badashobora kujya mu tubyiniro kubera imyemerere, ugasanga uretse mu rusengero nta handi hantu bashobora kwidagadurira ngo babyine baramya Imana ndetse basabane n’abandi ariko bidahabanye n’imyemerere yabo.”
Yavuze ko usanga akenshi ariho abantu bashobora gukura agahinda gakabije (Depression) kubera kwigunga no kuba badafite ahantu bakwidagadurira bakabasha kurema umubano n’abandi baturutse mu mpande zitandukanye.
Yifashisha amagambo yo muri Bibiliya, agaragaza ko Imana ikunda abantu bidagadura bayisenga bayiramya, bityo ko yifuzaga guhuza ubutumwa bwiza no kwidagadura.
Ati: “Nashakaga gukora ibintu bishingiye ku butumwa bwiza ariko nkabihuza n’imyidagaduro. Ibintu byose byaremwe n’Imana ku bwayo. Dawidi Bibiliya itubwirako yajyaga abyina akaramya Imana nyamara akabikora mu buryo yirengahiza ko ari umwami.”
Nubwo mu tundi tubyiniro usanga abantu banywa inzoga z’amoko yose, muri “Gospel Club” nta bisindisha bihagera ndetse n’ibindi bintu byose byaba bitandukanye n’amahame y’amadini abazajya bitabira ibi birori baturukamo.
Yakomeje avuga ko iki gikorwa yagitekereje anagendeye ku kuba hari abantu bosanga mu tubyiniro nyamara bitari mu myemerere yabo kubera ko nta handi bafite bashobora guhuza n’iyo myemerere.
Uretse ubusabane, kuramya no guhimbaza Imana, muri Gospel Club, abantu barimo abahanzi, aba Pasiteri n’abandi bafite ubuhamya bazajya babusangiza abazajya baba bitabiriye ibi birori.
Ku mugaragaro Club nshya ya Gospel, yatangijwe ku ya 5 Ukwakira 2023, kuri St Paul. Aho yitabiriwe n’abantu batandukanye babarizwa mu myidagaduro, barimo abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Biteganyijwe ko “Gospel Club” izajya iba buri wa Gatanu wa mbere w’ukwezi, ndetse ko uko iki gikorwa kizajya cyaguka nabo bazahindura aho kizajya kibera.
Ohereza igitekerezo
|