Abakozi ku mirenge no ku turere bagiye kwikuba kabiri
Kwegereza ubuyobozi abaturage birakomeje kugirango ibibazo by’umuturarwanda bikemuke adaciye mu nzira nyinshi cyangwa ngo arinde kuzamuka ajya mu nzego zo hejuru kuburyo bishobora kumugora.
Guhera mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka abakozi umunani bakoreraga ku murenge bazikuba kabiri kuko bazaba noneho 17. Aba bakozi bose bazaba bafite ubushobozi buhagije kuko bazaba bafite amashuri y’icyiciro cya kaminuza.
Abakozi bo ku karere nabo baziyongera bave kuri 45 bakagera kuri 87 kandi nta mukozi ukora ku rwego rw’akarere atarize kaminuza.
Aba bakozi bazaza ku karere ni abakoreraga muri za minisiteri zitandukanye bazamanuka ku karere kuko ibyo bakoraga akenshi bikunze gukenerwa n’abaturage; nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga yemeza ko kugeza ubu inzego z’ibanze zifite ubushobozi bwo gukemura byinshi mu bibazo by’ingezi by’abaturage, ibinanirana akenshi ngo usanga ari iby’abakunze kuruhanya.
Yagize ati: “inzego z’ibanze zifite abakozi bakemura ibibazo by’abaturage kuburyo usanga abenshi mu bazamuka hejuru ari ababa baburana urwa ndanze”.
Ngo nubwo abaturage bafite inzego nyinshi zo kugana ndetse n’uburyo butandukanye bwo kugaragaza ibibazo n’ibitekerezo byabo birimo ibiganiro n’abanyamakuru, ngo nabo bakwiye kugira uruhare mu bibakorerwa ntibarebe gusa ibintu bikorwa batazi aho biturutse; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Muhanga akomeza abisobanura.
Kwegereza ubuyobozi abaturage ni kimwe mu byashyizwemo imbaraga nyuma ya Jenoside. Ibi byatumye inzego z’imiyobore ndetse n’ikarita y’imitegekere y’igihugu bihinduka.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
kwegereza abaturage ubuyibozi niyo ntego nziza y’u rwanda
ubwo ubushobozi butwegereye ntituzongera gusiragira mu nzego z’ubuyobozi aho wasangaga umurongo w’abandi baturage utegereje abayobozi umuntu akanataha kidakemutse,bikazamutwara nk’icyumweru cyose kugirango abonane n’umuyobozi akeneye.
ubu abaturage ntibazongera kwirirwa basiragira mu nzego z’ubuyobozi,niba abakozi b’umurenge bongerewe bazajya babasanga aho batuye
Ibibazo by’abaturage ubu bizajya bikemuka vuba kubera umubare w’abakozi wiyongereye kandi ukongererwa ubushobozi.
Ariko mujye mubabarira nko ku murenge wa nyamabuye atat civil uri hariya urajyayo akabanza akagusiragiza nka une semaine,ubwo se nkiyo wasabye uruhushya ku kazi barumva wazahora mu nzira,mayor nabyemere ko hariho ahari imikorere mibi,niba ari abakozi bacye ,niba ari ugukora akazi nabi ,ntimumbaze!