Abakozi bo mu turere bashinzwe imicungire y’ibiza bagiye guhabwa moto

Minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) yakiriye imodoka imwe na moto zirindwi yahawe n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP), zizakoreshwa n’abakozi bashinzwe imicungire y’ibiza mu turere.

Abakozi bashinzwe ibiza mu turere bamaze amezi agera kuri abiri bahawe akazi na MIDIMAR kugira ngo bafashe inzego z’ibanze gukurikirana ibikorwa byo gukumira ibiza no kubaka ubushobozi bw’inzego z’ibanze.

Yakira iyo modoka yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser na moto zo mu bwoko bwa Yamaha AG 100, kuwa mbere tariki 27/08/2012, Umunyamabanga Uhoraho muri MIDIMAR, Antoine Ruvebana, yavuze ko ibyo bikoresho bizakoreshwa mu guhangana n’ibibazo bijyanye n’ibihe by’imvura u Rwanda rugiye kwinjiramo.

Yagize ati: “Iyi modoka n’izi moto biziye igihe. Twari tumaze gushyira abakozi mu turere dukunze kwibasirwa n’ibiza kurusha utundi. Ubu rero bigiye koroshya akazi kabo kuko babonye uburyo bworoshye bwo gukora ingendo”.

Auke Lootsma, Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, yavuze ko gutanga iyi nkunga bijyanye n’inshingano zabo zo kubaka iterambere rirambye.

Umunyamabanga Uhoraho muri MIDIMAR ashyikirizwa imfunguzo z'imodoka.
Umunyamabanga Uhoraho muri MIDIMAR ashyikirizwa imfunguzo z’imodoka.

Ati “Iyo utanze idolari rimwe kugira ngo ukumire ibiza cyangwa ugabanye ingaruka bishobora guteza, uba ucunguye amadolari menshi wari kuzatanga igihe habaye ibiza bikangiza byinshi”.

Uturere abakozi bazakoreramo ku ikubitiro ni Nyabihu, Rutsiro, Burera, Nyamasheke, Rulindo, Rwamagana na Muhanga.

Kuva mu kwezi kwa 01/2012 kugeza mu kwa 05/2012, ibiza bitandukanye byangije ibintu byinshi. Abantu 32 barapfuye, hasenyuka amazu y’abaturage 1442.

Hangiritse hegitari 2227 z’imirima, hangirika imihanda 11, ibiraro bine, ibyumba by’amashuri 25, insengero eshanu, ubwiherero 12 n’inzu ikoreramo ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka