Abakozi benshi bibuka iby’amasezerano n’umukoresha ari uko havutse ibibazo

Abakozi benshi baratungwa agatoki ko bibuka kubaza iby’amasezerano ari uko bagiranye ibibazo n’umukoresha wabo, mu gihe ari uburenganzira bwabo, bikaba n’inshingano z’umukoresha kugena inyandiko ikubiyemo ibyo agomba umukozi mbere y’uko atangira akazi.

Byari bizwi ko abakoresha bagira uruhare runini mu kubangamira uburenganzira bw’abakozi bakoresha, ntibabahe amasezerano y’akazi n’ubwiganyirize ariko bimaze kugaragara ko abakozi nabo atari shyashya, kuko hari ababona akazi ntibibuke kubaza iby’amasezerano.

Minisiteri y’umurimo n’abakozi ba Leta irakangurira abakozi guharanira uburenganzira bwabo mbere y’uko bigera mu manza kuko iyo bigaragaye gutyo umukoresha atanga ibisobanuro cyangwa agashyikirizwa ubutabera, nk’uko bitangazwa na Alexander Twahirwa, ushinzwe imigendekere myiza y’umurimo muri MIFOTRA.

Twahirwa yakomeje avuga ko kugira ngo impande zombi zibyumve kimwe hagiyeho itegeko ryihariye risaba ko ibikubiye mu masezerano byose bigomba kugaragarizwa umukozi mbere yo gutangira akazi.

Nubwo itegeko risaba ko umukozi ukoze amezi atandatu agomba guhabwa amasezerano, kuko aba yemewe n’amategeko, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’urugaga rw’abakozi mu Rwanda (CESTRAR) Eric Manzi, atangaza ko hari ibibazo byinshi bacyakira birebana n’abakozi n’abakoresha.

Iyo niyo mpamvu uru rugaga rwateguye inama nyunguranabitekerezo y’iminsi ibiri, yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 12/11/2012 igamije gukangurira ibigo byose kwita ku bijyanye n’ubwiteganyirize bw’abakozi.

Manzi avuga ko ikibazo gihari kugeza ubu ari ikibazo cy’amafaranga macye agenerwa abajya mu zabukuru ariko ngo hari itegeko riri kwigwa n’abadepite rizasimbura iryari ririho.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka