Abakozi baributswa ko umurimo ukozwe neza uhesha agaciro uwawukoze

Ubwo minisitiri w’akakozi, Anastase Murekezi, yasuraga abakozi bo mu nzego zitandukanye zo mu karere ka Rusizi yabashishikarije gukunda umurimo kuko ibikorwa bivuye mubyo umukozi yakoze aribyo bimihesha agaciro akaba yawurambamo ndetse akazamuka mu yindi ntera.

Minisitiri Murekezi yasabye abakozi kwisuzuma bakareba amasaha bakora ku munsi niba atanga akahe gaciro hanyuma bakabigereranya n’umushara babona ku kwezi.

Aha yavuze ko hari abakozi bahembwa kandi baba batatanze umusaruro basabwa; abo yabasabye kuva mubyo barimo kuko ntawakwifuza gusubiza u Rwanda inyuma ukurikije n’intambwe igihugu kimaze gutera.

Minisitiri w’abakozi yabwiye abakozi bo mu karere ka Rusizi ko ibikorwa bya buri wese bigomba kujyana n’imihigo yiyemeje ndetse asaba abayobozi ko mu gihe cyo gusuzuma abakozi bagomba kujya batanga amanota bahereye ku mihigo yahize n’uko yaba yarayesheje.

Ayo manota kandi ngo niyo azajya agenderwaho mu gukura umukozi ku kazi cyangwa kukagumaho akaba yazamurwa mu ntera. Aha kandi Minisitiri w’abakozi yatangaje ko hakwiye kubaho gahunda yo kujya bashimira abakozi bitwaye neza mu kazi naho abatatanze umusaruro wifuzwa bibaturutseho bakabihanirwa.

Icyakora nubwo ngo ayo manota atangwa rimwe na rimwe ngo hari ahakoreshwa ikimenyane gishingiye ku bucuti n’ibindi bityo umukozi akaba yahabwa amanota adahwanye n’umusaruro yatanze ndetse ugasanga ababashije kuzuza inshingano zabo batayabonye bikaba byabaviramo kwirukanywa mu kazi.

Abakozi bo mu karere ka Rusizi basabwe gutanga umusaruro ushimishije.
Abakozi bo mu karere ka Rusizi basabwe gutanga umusaruro ushimishije.

Minisitiri w’abakozi yatangaje ko umukozi ariwe wenyine ugomba kumenya ko yarenganye akabigaragaza kare kuko iyo byamaze kugera kure amanota ye atagaragara bituma atazamuka mu ntera ndetse uko iminsi igenda babona ayo manota atagaragara akirukanywa mu kazi.

Minisitiri Murekezi yasobanuye ko niba gutanga akazi bidakurikije amategeko bikiriho nk’uko bivugwa byaba ari akarengane maze yiyama abakoresha ibizamini kuvutsa abatsinze uburenganzira bwabo kuko ibyo bifatwa kimwe na ruswa bikamunga igihugu.

Aha kandi minisitiri w’abakozi yasabye abakozi kujya bamenyereza umukozi winjiye mu kazi gukora akazi yinjiyemo neza bakamumenyereza kugeza ubwo nawe azaba ageze ku rwego rwo gutanga umusaruro ushimishije.

Ngo hari abakozi batereranywa mu kazi bagezemo bwa mbere aho bibasaba ko bagomba kukimenyereza bonyine, Minisitiri yavuze ko ibyo bidakwiriye na gato kuko ntawe ujya mu kazi akazi neza.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 2 )

Minisitiri aravuga ibi nyamara hari amabwiriza nawe atanga ntakurikirane uko yubahirizwa;aha natanga urugero rw’uko hari ibigo[eg.EWSA] kugeza ubu bitarahemba abakozi babyo imishahara mishya yatangajwe muri Nyakanga 2012 hakaba hari ibigo bindi byahise biyiha abakozi babyo abandi amaso akaba yaraheze mu kirere;ikindi nuko ibigo bimwe bigena amafaranga ya mission uko byishakiye ugasanga ari munsi cyane y’ayo Mifotra yemeje ko azajya ahabwa abakozi ba Leta bagiye mu butumwa;Ndamusaba azasure ikigo cya EWSA azasanga ibi ariko bimeze kandi azadufashe bikosorwe kuko iki kigo kiri mu byinjiza akayabo ariko abakozi bakaba bafashwe nabi.

Bizoza yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

tujye tubigira ingiro ndetse tunabiharanire bitubere inyigisho niko kuzamura igihugu cyacu

rwasamanzi yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka