Abakozi bari mu kazi bafashwe neza ikibazo cy’ubushomeri cyarangira-REWU

Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri mu Rwanda, REWU, Mutsindashyaka Andre, avuga ko abakozi bari mu kazi baramutse bafashwe neza n’abakoresha babo ikibazo cy’ubushomeri cyaba amateka kuko nabo bagira uruhare mu gutanga akazi.

Minisiteri y’Umurimo ivuga ko ubushomeri mu Gihugu buhagaze kuri 20.5% mu gihe mu rubyiruko ruri kuri 25.6% by’umwihariko Akarere ka Nyagatare ubushomeri bukaba buri kuri 19.3%.

Avuga ko guhanga umurimo ahanini biri mu nshingano z’inzego zitandukanye harimo urwego rw’abikorera cyane ko hejuru ya 94% mu Rwanda, ari urwego rw’abikorera bityo uko rukomeza gutezwa imbere akaba ari nako rurushaho guhanga imirimo mishya.

Iyo imirimo yahanzwe ngo hari ababonamo akazi, abakabonye ngo iyo bahawe amasezerano y’akazi y’igihe kinini kandi bagahembwa neza, nibo bagaruka nanone bagahanga indi mirimo ku buryo igera kuri benshi.

Ati “Uwo mukozi wahembwe neza abasha nawe guhanga akandi kazi bitewe n’uko ashaka gutera imbere mu rugo rwe, hari butike ahahiramo, ubwo nabwo aba agize uruhare muri wa murimo waturutse ku mukoresha mukuru, iyo butike nayo ifite abandi bakozi ikoresha, urwo ruhererekane rukaba rwafasha guhanga umurimo byihuta.”

Ku rundi ruhande ariko hari abasanga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro,TVET, yagirwa menshi kandi agashyirwamo imbaraga.

Habera Thelesphore uzwi ku izina rya Sheraton avuga ko hari igihe yagiranye na WDA, amazezerano yo kwigisha abanyeshuri imyuga irimo guteka no kwakira abantu kandi bikaba byaratanze umusaruro kuko abo yigishije bose bafite akazi ndetse bamwe banagatanze ku bandi.

Ati “Twumvikanye kwigisha abanyeshuri 25, jye nafashe 130 bose ariko mu gihe cy’amezi atandatu basoje, ubu abenshi barakora muri za Hoteli ndetse bamwe barikorera ndetse banahaye abandi akazi.”

Yifuza ko mu gihe amashuri y’imyuga yongerewe abayigamo bajya banafashwa ku bintu bimwe na bimwe kugira ngo boroherwe n’imibereho babashe gukurikirana neza amasomo kuko hari abagira ikibazo cy’amacumbi ndetse n’urugendo.

Ku rundi ruhande ariko hari n’abavuga ko uko imishinga minini izajya yiyongera nk’inganda ari nako akazi kazajya kaboneka bityo ubushomeri bukagabanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka