Abakozi bari bafitiwe ibirarane n’ibitaro bya Kirehe barishyuwe

Abakozi 28 bo mu bitaro bya Kirehe bari baberewemo ikirarane cy’ukwezi kwa karindwi bamaze kwishyurwa, bagashimira itangazamakuru ryagaragaje ikibazo cyabo kikaba gikemutse.

Mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira 2021, nibwo umwe mu bakozi b’ibitaro by’Akarere ka Kirehe, yasabye itangazamakuru kubakorera ubuvugizi kugira ngo bishyurwe ikirarane cy’ukwezi kwa karindwi batari barishyuwe.

Icyo gihe yavuze ko bari basanzwe ari abakozi b’ibitaro bya Kirehe bakorera ku masezerano ndetse bakanahembwa buri kwezi.

Gusa ngo ibintu byaje kuba bibi aho Minisiteri y’Ubuzima ibahareye impapuro zibemerera akazi mu kwezi kwa karindwi 2021, bakaba barahembwe amezi yakurikiyeho ariko uko baherewemo akazi ntibaguhembwa.

Aganira na Kigali Today kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Ukwakira 2021, umwe muri abo bakozi utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko bamaze kubona amafaranga bishyuzaga kandi ashimira itangazamakuru ubuvugizi ryabakoreye.

Yagize ati “Mu by’ukuri turashima ubuvugizi mwadukoreye nk’abanyamakuru, turashima ariko n’abayobozi bumvise akarengane kacu, rwose amafaranga twamaze kuyabona ku itariki 12 z’uku kwezi, yatugezeho. Mwarakoze cyane kandi ubu imbaraga ni zose turakora twishimye cyane.”

Yavuze ko bari bariyambaje ubuyobozi bw’ibitaro birananirana, bakurikizaho Akarere ka Kirehe ariko nabwo bikomeza kuba uko bahitamo kubishyira mu itangazamakuru.

Icyo kibazo cyari cyagarutsweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, ndetse asaba Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba kugikurikirana byihuse abo bakozi bakabona uburenganzira bwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka