Abakozi barasabirwa kujya bahabwa amafaranga ya misiyo bakayitwaza

Abajyanama bo mu Karere ka Nyamasheke basaba ko abakozi b’akarere bagiye mu butumwa bw’akazi bajya bahabwa amafaranga yo kwifashisha muri ubwo butumwa bakayitwaza.

Abo bajyanama bavuga ko bidakwiye ko umukozi yajya ahabwa amafaranga yo gukoresha mu rugendo (frais de mission) yaruvuyemo kandi ari yo yagakoresheje mu byo aba yagiyemo.

Abajyanama b'Akarere ka Nyamasheke basanga abakozi bakwiye kujya bajya mu ngendo z'akazi bitwaje amafaranga bemererwa n'amategko yo kubafasha.
Abajyanama b’Akarere ka Nyamasheke basanga abakozi bakwiye kujya bajya mu ngendo z’akazi bitwaje amafaranga bemererwa n’amategko yo kubafasha.

Umwe mubajyanama yagize ati “Twifuza ko twajya tubona amafaranga atugenewe mbere y’uko igikorwa gikorwa, abajya mu butumwa bw’akazi bakayitwaza kuko n’ahandi mu tundi turere birakorwa”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko byajyaga bibaho ko abakozi bahabwa amafaranga mbere ariko baza gusanga hari abatazana raporo yavuye mu kazi bagiyemo bituma ubu buryo babukuraho umukozi akabona amafaranga ari uko amaze kwerekana ibyangomba byerekana ko koko yavuye mu butumwa bw’akazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamasheke, Habiyaremye Pierre Celestin, agira ati “Twasanze ibyiza ari uko abakozi b’akarere bajya bahabwa amafaranga nyuma yo kuva mu butumwa kuko hari abatarazanaga ibyangombwa (supporting documents) byerekana icyo ayo mafaranga yakoreshejwe bikadutera ikibazo”.

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke, Dr Ndabamenye Telesphore, avuga ko bikwiye gukosoka umukozi udatanze raporo agahabwa ibaruwa imusaba ibisobanuro ariko mu gihe umukozi agiye mu butumwa bw’akazi bwamenyeshejwe hakiri kare akabona amafaranga ye y’urugendo.

Yagize ati “Ibi bizakosoka, niba hari umukozi utatanze raporo y’ubutumwa bw’akazi yagiyemo akandikirwa agatanga ubusobanuro, ubutaha kandi bikaba byamugiraho ingaruka ariko ubundi umukozi agomba kujyana amafaranga azakoresha nyine muri ubwo butumwa aba agiyemo”.

Mu busanzwe, umukozi wo mu Karere ka Nyamasheke ahabwa amafaranga y’ubutumwa bw’akazi nyuma yo kwerekana ibyangombwa (supporting documents) zerekana ko yavuye mu butumwa bw’akazi koko, nubwo hari aho amafaranga y’ubutumwa bw’akazi abagiye bagenda bayitwaje, mu tundi turere.

Ibitekerezo   ( 1 )

Itegeko riteganya ko amafaranga ya mission atangwa mbere kuko agenewe gufasha umukozi mu butumwa agiyemo ntabwo agomba gutangwa yavuyeyo kuko kugenda atayajyanye bimugiraho ingaruka zikagera no kuwamutumye(Leta) zirimo ko ashobora kutabukora neza.
Abo bo mu karere ka Nyamasheke bareke kunyuranya n’amategeko.

Art.7 y’ITEKA RYA PEREZIDA N°109/01 RYO KU WA 15/10/2015 RIGENGA UBUTUMWA BW’AKAZI IMBERE MU GIHUGU(Official Gazette n° Special of 16/10/2015)
Amafaranga y’ubutumwa ahabwa umukozi mbere y’uko ajya mu butumwa bw’akazi.

Ange yanditse ku itariki ya: 8-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka