Abakozi bacye n’ubukene mu gihugu biterwa no kutagira abize ubumenyingiro bahagije

Ministeri y’uburezi (MINEDUC) n’urugaga rw’abikorera (PSF) bemeza ko icyuho cyo kubura abakozi n’ubukungu buri ku kigero cyo hasi mu Rwanda biterwa ahanini no kutagira abakozi bafite ubumenyingiro buhagije.

Raporo ikigo cyitwa National Schools Edit cyakoreye mu muryango wa EAC mu mwaka w’2009, igaragaza ko inzego za Leta mu Rwanda zifite icyuho cya 40% cy’ibura ry’abakozi bafite ubushobozi bwo gukora imirimo basabwa.

Mu nzego z’abikorera icyo cyuho kiri ku gipimo cya 60%, nk’uko byatangajwe na Faustin Mbundu, Perezida wa PSF mu muhango w’imurikabikorwa ry’abiga ubumenyingiro ndetse n’imurikagurisha ry’ibikorwa bikomoka ku myuga itandukanye mu Rwanda, ririmo kubera i Gikondo mu mujyi wa Kigali kuva tariki 01-06/11/2012.

Yagize ati: “Akazi kajyanye n’imyuga muri rusange karakorwa n’abanyamahanga, bagahembwa akayabo k’amafaranga biturutse ku bumenyi buke bw’abakozi b’abanyarwanda, igihugu kikahahombera. Abanyeshuri barangije amashuri asanzwe nabo nta kazi bafite.”

Ministiri w’uburezi Dr Vincent Biruta yashimangiye ko nta gihugu na kimwe ku isi cyigeze gitera imbere, hatabayeho abize ibijyanye n’ubumenyingiro bahagije.

Yavuze ko ibibazo by’ibura ry’abakozi bashoboye birimo kubonerwa igisubizo, aho mu Rwanda abanyeshuri bagera kuri 69,520 biga imyuga n’amasomo ajyanye n’ubumenyingiro.

Yongeraho ko muri buri karere hazajyaho ibigo bitatu byigisha imyuga, ibihari nabyo bikongererwa ubunini, ndetse ngo buri ntara igomba kugira ikigo gitanga inyigisho ku rwego rw’amashuri makuru (IPRC).

Abayobozi muri MINEDUC bemeza ko hari icyizere cyo kugera ku iterambere, igihugu kibikesheje guteza imbere imyuga, mu byiciro binyuranye.

Ministiri w'uburezi, Dr Biruta hamwe n'umunyamabanga wa Leta Dr Mathias Harebamungu, bagaragarijwe ibikorwa bitandukanye bikomoka ku kwiga imyuga n'ubumenyingiro.
Ministiri w’uburezi, Dr Biruta hamwe n’umunyamabanga wa Leta Dr Mathias Harebamungu, bagaragarijwe ibikorwa bitandukanye bikomoka ku kwiga imyuga n’ubumenyingiro.

Ibikorwa birimo kumurikwa muri iryo murikabikorwa ndetse n’imurikagurisha ribera i Kigali, birimo ubumenyi mu myuga inyuranye nk’ubuhinzi, ubwubatsi, ubuvuzi, gutunganya ubwiza bw’umubiri, ikoranabuhanga, ubukanishi, inganda, ubukorikori, ubugeni, umuco n’ubukerarugendo.

Ibigo cyangwa abantu ku giti cyabo bafite ibikorwa by’imyuga basabwe kujya baha amahirwe yo kwimenyereza umwuga (internship) ku banyeshuri biga ibijyanye n’ubumenyingiro.

Igitekerezo cyo gushyiraho imurikabikorwa n’imurikagurisha ry’ibikomoka ku myuga n’ubumenyigiro, ribaye ku nshuro ya kabiri mu Rwanda, cyakomotse ku ngero u Rwanda rwakuye ku bihugu byazamuye ubukungu bwabyo mu buryo bw’ihuse, nk’Ubushinwa, Ubuyapani ndetse na Singapore.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka