Abakozi ba WDA baganiriye kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda"

Abakozi n’abayobozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro (WDA), bagiranye ibiganiro byari bigamije kubasobanurira gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" no kubasobanurira amateka nyakuri y’u Rwanda.

Ibi biganiro byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 25/2/2014 byari bigizwe n’ibice bitandukanye birimo amateka y’u Rwanda rwa mbere y’ubukoloni, nyuma y’ubukoloni no ku bumwe n’ubwiyunge.

Jerome Gasana, umuyobozi wa WDA, yatangaje ko bifuza ko nyuma y’akazi kabahuza, abakozi bafata akanya bakaganira ku mateka yabo kugira ngo bakomeze gutera imbere bazi iyo bagana.

Gasana Jerome, umuyobozi wa WDA (hagati) na bamwe mu batanze ibiganiro.
Gasana Jerome, umuyobozi wa WDA (hagati) na bamwe mu batanze ibiganiro.

Yagize ati " Ndi Umunyarwanda ni igikorwa gihoraho ntago twavuga ngo uyu munsi igikorwa kirabaye tuhavuye ibibazo cyangwa ibyo twifuzaga byose bitunganye. Ni urugendo twatangiye ariko navuga ko ni n’igikorwa nko ku rwego rwa Minisiteri dukoze ku nshuro ya kabiri."

Abakozi b’iki kigo nabo bishimira ko baba bahawe uyu mwanya wo kugaruka ku mateka, kuko barushaho kumenya amateka nyakuri ndetse no kudaha agaciro ikibatanya, nk’uko byatangajwe na Winnie Umuhoza.

Ati "Nk’abakozi cyangwa se nk’Abanyarwanda njye mbona ari ibintu byiza cyane kubera ko iyo wumvise ariya mateka hari aho bikuvana hari n’aho bikugeza kandi mbona amaherezo Abanyarwanda tuzageraho tukiyita Abanyarwanda nk’uko Abanyamerika babigenza. Bibonamo Abanyamerika n’ubwo baturuka mu ntara zitandukanye."

Bamwe mu batanze ibiganiro nka Apollinaire Muvunanyambo, umushakashatsi n’umwanditsi ku mateka y’u Rwanda, yagarutse ku banenga gahunga ya Ndi Umunyarwanda bavuga ko igamije gukangurira Abahutu gusaba imbabazi Abatutsi.

Abakozi ba WDA bafashe akanya ko kujya mu matsinda bakaganira ku ngingo z'Ubunyarwanda.
Abakozi ba WDA bafashe akanya ko kujya mu matsinda bakaganira ku ngingo z’Ubunyarwanda.

Yatangaje ko amateka y’u Rwanda yaranzwe no gukandamizanya biturutse ku bakoloni, aho Abatutsi babanje gukandamiza Abahutu ndetse n’Abahutu bakaza kwiganzura Abatutsi nabo bakabakandamiza byagejeje kuri Jenoside.

Kubera uko gukomeza kwihorera niho havuye gahunda yo kunga Abanyarwanda basaba imbabazi abo bahemukiye mu rwego rwo guca inzigo, nk’uko byahozeho mu mateka y’u Rwanda ko umuryango wabaga wiciye undi wasabaga imbabazi mu izina rya bose.

Padiri Consolateur nawe mu kiganiro cye yatangaje ko ntawakubaka amateka mashya atipakuruye amateka ya kera. Akaba ari ho yahereye avuga ko "Ndi Umunyarwanda" iriho kugira ngo abantu bicare hamwe basase inzobe babwizanye ukuri kose.

Gusa yongeyeho ko n’ubwo hari byinshi byakozwe inzira ikiri ndende kuko amateka y’u Rwanda ntawe atakomerekeje.

Emmauel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 3 )

ndi umunyarwanda ingabo akabando ndetse n’inkigi iki gihugu gishingiyeho ngo gikomeze ibikorwa kimaze kugeraho, ntabwumvikane ubworoherane ndetse no gutahiriza umugozi umwe ntanakimwe cyaramba mubimaze kugerwaho

cyuzuzo yanditse ku itariki ya: 26-02-2014  →  Musubize

iyi gahunda ni nziza cyane kandi izadufasha kubaka u Rwanda rutagira umwiryane kandi rwubakiye ku kuri.

Gaga yanditse ku itariki ya: 26-02-2014  →  Musubize

erega ntakigaragara nuko gahunda ya ndi umunyarwanda ni umusingi wa buri terambere aho riva rikagera muri iki gihugu.

mahirwe yanditse ku itariki ya: 25-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka