Abakozi ba UNAMID bari bafashwe n’inyeshyamba muri Darfur barekuwe
Abasirikari 49 b’ Umuryango w’Abibumbye ushinzwe kugarura amahoro mu ntara ya Darfur (UNAMID) bari bafashwe bugwate n’inyeshyamaba za JEM (Justice and Equality Movement) baraye barekuwe tariki 20/02/2012. Harekuwe Abanyasenegali 46 n’abandi batatu baturuka muri Yemen, Rwanda na Ghana.
Umuvugizi wa JEM, Gibreel Adam Bilal, yavuze ko izo nyeshyamba zigifite Abanyasudani batatu bakekwaho kuba intasi za Leta ya Sudani.
Umuvugizi wa JEM yavuze ko bafashe icyemezo cyo kurekura ingabo za UNAMID kubera bamenye ko izo ngabo zagiye mu gace zitemerewe kujyamo atari amategeko zahawe n’umuyobozi wa UNAMID.
Bilal yabwiye ikinyamakuru The Sudan Tribune ko basigaranye Abanyasudani batatu kubera ko bavuze ibintu bitandukanye maze izo nyeshyamba zikeka ko bashobora kuba ari intasi za Leta. UNAMID ariko yamaganye JEM ivuga ko Abanyasudani basigaranye ari abakozi ba UNAMID nta wundi bakorera.
Umuvugizi wa UNAMID, Susan Manuel, yavuze ko ababajwe n’igikorwa cya JEM ariko ko ari mu biganiro na JEM ngo irekure abakozi ba UNAMID kandi yizeyeko abo bakozi baza kurekurwa nta mananiza.
Umuvugizi wa JEM avuga ko nubwo abo Banyasudani bakorera UNAMID bidakuraho ko bashobora no kuba bakorera Leta. Yavuze ko bazabarekura bamaze kwizera neza ko badakorera Leta ya Sudani.
Uretse kuba abakozi ba UNAMID binjiye mu gice kigenzurwa na JEM nta ruhushya, izi nyeshyamba zisanzwe zitarebana neza n’umwe mu bayobozi ba UNAMID witwa Ibrahim Gambari kuba yarashyigikiye isinywa ry’amasezerano hagati ya Leta ya Sudani n’undi mutwe w’inyeshyamba witwa LJM (Liberation and Justice Movement) kandi JEM itarabishakaga.
Umuvugizi wa JEM aherutse kubwira umudiplomate wo mu Bwongereza ko akazi Gambari akora atagakwiye ndetse ko akwiye kwirukanwa.
Ifatwa ry’abakozi 49 ba UNAMID ryamenyekanye tariki 19/02/2012. JEM yavuze ko yabafashe kubera ko bari binjiye mu gice igenzura batabifitiye uburenganzira.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|