Abakozi ba UN baravuga ko ibyo bigiye mu Rwanda bitandukanye n’ibyo bize ahandi

Abakozi b’Umuryango w’Abibumbye, bakorera ishami ry’uwo muryango rishinzwe kubungabunga amahoro muri Sudani y’Amajyepfo, bashimye amasomo baherewe mu Rwanda. bakemeza ko atandukanye n’ayo baboneye mu bindi bihugu, kuko ibyo bigishwaga bagendaga bagahita banabyibonera mu baturage.

Aba bakozi biganjemo abenegihugu ba Sudani y’Amajyepfo, batangaje ibi kuri uyu wa Gatanu tariki 01/03/2013, ubwo basozaga amahugurwa y’ibyumweru bibiri bakoreraga mu ishuri ry’amahoro (Rwanda Peace Academy) riherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze, ku bijyanye n’ uburinganire, imiyoborere no kubaka amahoro.

13 muri 17 basoje amahugurwa baturuka muri Sudani y'Amajyepfo.
13 muri 17 basoje amahugurwa baturuka muri Sudani y’Amajyepfo.

Mary Lokoyome, wavuze mu izina ry’abasoje amahugurwa, yavuze ko hari ibindi bihugu byafurika byabahaye amahugurwa, gusa ngo mu Rwanda biratandukanye, kuko ibyo bigaga mu ishuri, banabibonaga hanze iyo basohokaga, haba mu isoko, mu muhanda, kuri televiziyo n’ahandi.

Yagize ati: “Twigishijwe zimwe muri gahunda z’uburinganire n’ubwuzuzanye zihari, twanasohoka hanze maze tukaganira n’abantu, bakatubwira bimwe neza n’ibyo abarimu bacu batubwiraga, n’iyo twarebaga amakuru kuri televiziyo, twabonaga abagore mu nzego zitandukanye zifata ibyemezo”.

Abayobozi batandukanye bitabiriye igikorwa cyo gusoza aya mahugurwa.
Abayobozi batandukanye bitabiriye igikorwa cyo gusoza aya mahugurwa.

Aimee Muziranenge, umunyanama mu by’uburinganire, mu rwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura uburinganire hagati y’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu, yasabye aba bamaze guhugurwa, kujyana ubumenyi maze bakabuhuza n’ubuzima bw’igihugu cyabo maze bagateza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye.

Ati: “Tubasabye ko ibyo bize bagenda bakabishyira mu bikorwa, ariko batirengagije imiterere y’igihugu cyabo, kuko uburinganire ntibwagerwaho uterura ibyabandi gusa; ugomba kubijyanisha n’umwihariko w’igihugu cyawe”.

Yavuze kandi ko n’ubwo u Rwanda rutaragera kuri byose, hari intambwe nziza kandi ndende yatewe, ku buryo abantu bo mu bindi bihugu bagira icyo batwigiraho, kandi ngo ibi biragaragara, kuko aba basoje amahugurwa baturuka mu bihugu bigera kuri bitanu bya Afurika.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka