Abakozi ba UAE Exchange bunamiye Abatutsi bazize Jenoside banaremera incike n’abapfakazi
Abakozi ba UAE Exchange ikigo mpuzazamahanga cy’imari gifite ishami mu Rwanda, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira Abatusi basaga ibihumbi 250 bahashyinguye.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu cyakurikiwe no kuremera abapfakazi n’inshike za jenoside bagera kuri 50, batuye mu Mudugudu w’Icyizere, no mu wa Cyibaya, mu Kagari ka kamashashi wo mu Murenge wa Nyarugunga.
Aba baremewe bahawe umuceri n’amata bifite agaciro ka miriyoni imwe n’igice z’amafaranga y’u Rwanda (1.500.000Frw).
Muri iki gikorwa, umuyobozi wa UAE Exchange mu Rwanda N. Riyaz yavuze ko ari inshingano za buri Munyarwanda na buri wese gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi,bigakorwa bunamira abayizize no guharanira ko itazongera kubaho ukundi.
Yagize ati “Nshimiye Abanyarwanda uburyo badacika intege mu kubaka igihugu cyabo baharanira kwigira no kwihesha agaciro. dufite inshingano zo kunamira no kwibuka abazize jenoside no gufata mu mugongo abayirokotse”.

Abaremewe batangaje ko bishimira kuba Leta n’abandi bantu babatekereza ndetse bakabaremera, bakemeza ko bimaze kubaremamo icyizere kidasubira inyuma cyo kubaho ndetse no kubaduka bakiteza imbere.
Kundukundwe Gerturde yagize ati “Ni agaciro gakomeye kuba mu bihe nk’ibi abantu batuzirikana, bimaze kuduha icyizere ntakuka cyo kubaho kandi tumaze kugaragaza ko twiyubatse, aho tubikora twiteza imbere ubudasubira inyuma”.
Ibi bikorwa UAE Exchange ikora byo kuba hafi abaturage babafasha mu kwikura mu bwigunge no kubafasha mu iterambere, ngo ni bimwe mu bikorwa iki kigo cy’imari gifite muri gahunda, kandi kizahora gikorera abaturage kugira ngo mu rwego rwo kubitura imikoranire myiza nabo.



Ohereza igitekerezo
|