Abakozi ba Rwanda Revenue Authority batanze miliyoni 387 mu Gaciro Development Fund
Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyatanze inkunga ingana na miliyoni 387 z’amafaranga y’u Rwanda, mu kigega Agaciro Development Fund, ubwo hizihizwaga umunsi w’abasora wizihirijwe ku rwego rw’igihugu mu karere ka Musanze.
Uyu munsi wizihijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 01/09/2012, Komiseri mukuru wa RRA, Ben Kagarama, yavuze ko mu rwego rwo gufatanya n’abandi Banyarwanda mu rugamba rwo kwiyubakira igihugu, abakozi b’icyo kigo biyemeje gushyira mu kigega agaciro development fund miliyoni 387.
Kagarama yavuze ko mu rwego rwo gukomeza kwegereza abasora uburyo bwo gutanga umusoro, muri buri karere kadafite ishami ry’ikigo cy’imisoro n’amahoro bagiye kuryegerezwa, hagamijwe gushakisha umuti w’icyatuma abitabira gusora neza barushaho koroherezwa.
Uyu muyobozi avuga kandi ko RRA igiye gutangiza ikoranabuhanga rigezweho mu kunoza ubwakirizi bw’imisoro ku nyongera gaciro, bukazafasha n’abasora gutanga inyemezabuguzi, no kumenya mu buryo bworoshye ibyo bacuruje buri munsi.
yongeraho ko bazakomeza gusobanurira abasora amategeko y’imisoro no kubakangurira kurushaho kuyitabira mu buryo bwo kuborohereza bwabashyiriweho.
Yagize ati: “Twakomeje kuvugurura amategeko y’imisoro kugirango arusheho korohereza abasora.
Ni no muri urwo rwego habayeho abasora bato n’abaciriritse bafite imirimo ibyara inyungu kandi bafite n’abakozi bakoresha ko bajya bamenyekanisha imisoro ku bihembo mubihembwe aho kuba buri kwezi”.
Ibi kandi ngo byaje byiyongera ku kumenyakinisha umusoro ku nyongeragaciro w’abari muri icyo kiciro nabo ku gihembwe no kuvugurura itegeko rishya ry’imisoro.
Iryo tegeko rigamije korohereza abasora bato badafite ubumenyi bwo gukora ibaruramari, bagatanga umusoro w’imbumbe uteganyijwe batagombye gukoresha ibaruramari rihambaye.

Muri serivisi za gasutamo hatangijwe gahunda yo gukora amasaha y’umunsi wose, ahandi bagakora amasaha ari hagati ya 16 na 18.
Minisitiri w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi, avuga ko RRA ikomeje gutera intambwe ishimishije mu kunoza imikorere no ku musaruro ushimishije bakomeje kugaragaza.
Yatangaje ko 52% by’igihugu bituruka ku misoro mu gihe mu myaka itanu ishize byari kuri 43%.
Avuga kandi iki kigo kizarushaho gushimwa intego bahawe barushijeho kuyirenza ndetse bakanayikuba kabiri.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|