Abakozi ba REG bavuye mu Itorero basabwe kwirinda ikinyoma
Abakozi 246 ba Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) basoje Itorero ry’Igihugu mu kigo cy’ubutore cya Nkumba, basabwe kurangwa n’ukuri birinda ikinyoma, baba urumuri rumurikira rubanda aho bakorera kandi barangwa n’indangagaciro, batera ishema Igihugu cyabo n’ababibarutse.

Ni mu mpanuro zatangiwe mu muhango wo gusoza iryo torero tariki 17 Gicurasi 2022, witabirwa na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, n’abahagarariye inzego z’umutekano muri iyo Ntara.
Ni nyuma y’uko bari barangije umukoro witwa Kora Ndebe, aho bari bamaze kugeza umuriro w’amashanyarazi mu ngo 17 z’abaturiye ikigo cy’ubutore cya Nkumba, igikorwa gifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 6,5.
Mu ijambo rye, Kayirangwa Anita, Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe ubumwe, itorero n’uburere mboneragihugu wari uhagarariye Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu muri uwo muhango, yasabye izo Ntore z’Indemyabusugire kurangwa n’indangagaciro z’ukuri birinda ikinyoma.

Uwo muyobozi uzwiho ubuhanga bwihariye bwo kuvuga ijambo mu gisigo rikaryohera amatwi, yatangiye agira ati “Ntore z’u Rwanda rumuri rwaka, itabaza mujyanye muritunge imyaka, maze u Rwanda dukunda ntirukazime izuba, imitaga yose muyibere umucyo, umuco wacu muzawurinde ico, indangagaciro zibabere inshyimbo, ubumenyi mutunze butunge benshi, maze nimuca akabogi muruhuka mutere akabyino, muti sugira Rwanda”.
Yongeye ati “Ubusugire bw’u Rwanda buzabe intego, ntimuzabure kurususurutsa aho rutetse ruhorane imishyito abarusanze basusuruke, Ndemyabusugure za REG, za kirazira twavugiye aha mwibuke ko Kiliziya itazikuye, muzihe umwanya buri munsi, mutinye ikibi mukunde icyiza, muzirinde amacakubiri mu byo mukora, kuko burya abashyize hamwe nta kibananira n’abajya inama Imana ikabasanga”.

Akomeza agira ati “Murabe intwari zitajorwa mukunde u Rwanda ndetse n’abarwo, ntimuzatatire igihango cya Benimana, muzarangwe n’ukuri mwitarure ikinyoma. Uru rugerero mutangiye none, rurabe urugero rw’ibishimwa maze amashami azabashibukaho azashime ubushingo mwabashingiye, Ndemyabusugire za REG mwemeye gutozwa, ubu muri Intore n’abatoza, muramenye ntihazagire ubajora ngo abasangemo agatotsi”.
Uwo muyobozi yavuze ko ibyo bize bidakwiye kuba amasigaracyicaro, abibutsa ko n’ubwo basoje Itorero aribwo urugamba rutangiye mu gushyira mu ngiro ibyo bemeye, abasaba kujya ku rugerero baharanira ishema ry’Igihugu.
Ni ijambo ryashimishije Intore zisoje Itorero, bavuga ko icyizere n’ubumenyi bahawe bitazababera impfabusa, aho bagiye kuba umusemburo w’ibyiza mu duce dutandukanye tw’Igihugu bakoreramo.
Bahigiye kwesa umuhigo wo kuba abaturarwanda bose bazaba bafite amashanyarazi mu mwaka wa 2024, nk’uko biri mu cyerekezo cy’u Rwanda.

Harerimana Gasana Jean de Dieu, umwe mu ntore zo ku mukondo ati “Twahize imihigo myinshi nk’Intore z’Indemyabusugire, kandi ubumenyi tuvanye muri iri torero burakomeye cyane, icya mbere tuvanyemo indangagaciro zizadufasha mu gukora akazi ka buri munsi, icya kabiri tuvanyemo intego yo kuvuga ngo tunoze akazi kacu, ni ho tuzatanga serivisi nziza kandi inoze buri wese akayibona ku gihe”.
Arongera ati “Turi Intore, kandi twiteguye gukora neza tukanoza umurimo, ubu umuriro mu gihugu tugeze hafi kuri 70% ku baturage bacanye, tugiye gukora umunsi ku munsi kugira ngo tugere ku muhigo, nabizeza ko muri 2024 umuhigo wo kuba amashanyarazi yageze ku munyarwanda wese tuzawesa”.
Uwamahoro Joselyne ati “Twize byinshi tutari tuzi, icya mbere ni indangagaciro z’umunyarwanda ziranga umukozi, ziranga umunyamwuga, ikindi nungutse ni ugusigasira umuco, guhora dutyazwa, guhora twiyungura ubumenyi, ni iby’ingenzi mu kazi kacu ka buri munsi. Iri torero ritwibukije aho tuvoma indangagaciro kugira ngo zitubemo tujye gufasha abaturage”.
Arongera ati “Abanyarwanda badutegerejeho umurimo unoze, batwitegeho umusaruro mu kubakira neza, mu kubafasha byihuse mu gukora umurimo unoze kandi ku gihe, dufite uruhare runini kugira ngo abanyamahanga bazitabira inama ya CHOGM bazakirwe neza, dufite uruhare runini rwo kubamurikira bakabona umuriro amasaha 24/24, ni wo murimo wacu ni na zo nshingano zacu, ntabwo abazitabira CHOGM bazatugaya”.

Kuba abakozi ba REG bakomeje kwinjizwa mu butore, byashimishije umuyobozi w’iyo sosiyete, Ron Weiss, wavuze ko kuba REG yaratangiye gutoza abakozi bayo kuva mu 2019, ibyiciro byose uko ari bitanu bikaba bigiye gusoza Itorero, ari kimwe mu bigiye gufasha icyo kigo kuzamura urwego rw’imikorere mu gutanga serivisi inoze mu baturage, no kugera ku cyerekezo cy’igihugu cyo kuba muri 2024 Abanyarwanda bose bazaba baragejejweho umuriro.
Uwo muyobozi kandi yasabye izo ntore kurangwa n’umurava mu kazi kabo nyuma yo gutozwa, ati “Nimurusheho gukorana umurava, kandi mwubahe akazi mukora, mwirinde ruswa, murebe uko u Rwanda rukomeza gutera imbere, mushyiremo imbaraga kandi ni inyungu kuri mwese”.
Nyuma y’uko ibyiciro bine bimaze gutozwa, icyiciro cya gatanu gisigaye na cyo kiratangira itorero ku itariki 23 Gicurasi 2022, aho cyitabirwa n’abasaga 300.





Ohereza igitekerezo
|
Niryari muzakenera abandi bakozi
Mukomeze Aho