Abakozi ba Leta barenga 70 bahawe impamyabumenyi ku miyoborere myiza

Abakozi barenga 70 ba Leta bahawe impamyabumenyi z’amahugurwa bakoze umwaka ushize mu kwezi kwa 10, yari agamije kubahugura ku miyoborere myiza no gutanga serivisi zinoze ku baturage.

Abashyikiriza izo mpamyabumenyi, tariki 16/02/2012, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Murekezi Anastase yagize ati:“Twishimiye gukomeza gukora amahugurwa nk’aya mu rwego rwo kwiyubakira inzego. Turateganya kugendera kuri ibi byagezweho tugaha amahugurwa n’abakozi ba Leta mu nzego zose”.

Ayo mahugurwa yatewe inkunga n’ikigo cy’Ubwongereza cyigisha ibyerekeye imiyoborere (National School of Government), yari yahuje abayobozi b’inzego zose za Leta uhereye ku rwego rw’akarere kugeza muri za Minisiteri.

Izo mpamyabumenyi zatanzwe nyuma y’igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ikoreshwa ry’inyandiko zikubiyemo serivisi zigenerwa abaturage mu bigo bya Leta na za Minisiteri.

Minisitiri Murekezi yatangaje ko ikoreshwa ry’izo nyandiko rizafasha abaturage kumenya uburenganzira bwabo mu guhabwa serivisi zinoze, ndetse zikazanifashishwa mu gikorwa cy’isuzumwa ry’imihigo.

Muri uyu muhango hanashimwe bimwe mu bigo byitwaye neza mu gutanga serivisi, bigendeye ku buryo byakoresheje izi nyandiko zifasha abaturage kumenya serivisi zitangirwa mu bigo byabo.

Ibyo bigo ni nk’Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka, ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere na Polisi y’igihugu.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka