Abakozi ba Leta barakangurirwa kurushaho kwihesha agaciro
Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo arakangurira ababakozi kurushaho kwihesha agaciro, birinda imyitwarire yatuma batakarizwa ikizere, haba mu kazi kabo ndetse no mu buzima busanzwe.
Ibi minisitiri Murekezi Anastase yabivuze kuwa gatandatu, tariki 26/01/2013, mu mwiherero w’abakozi ba komisiyo y’abakozi ba Leta, mu karere ka Musanze intara y’Amajyaruguru.
Ibi kandi byagarutsweho na Habiyakare Francois, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya komisiyo y’abakozi ba Leta wavuze ko abazajya bagaragaza imyitwarire idahwitse bazajya bafatirwa ingamba zirimo n’ibihano.
Nk’uko byagarutsweho n’uyu muyobozi, ngo iyi myitwarire itazajya yihanganirwa harimo nk’ubusinzi, n’ibindi nko kugaragara mu makosa atandukanye, atesheje agaciro umukozi wa Leta w’umwuga.
Uyu mwiherero w’iminsi itatu wari ugamije kwiga ku mikoranire ya komisiyo y’abakozi ba Leta ndetse na minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|