Abakozi ba ISANGE One Stop Center barahugurwa ku guhuza imikorere mu gufasha abahohotewe
Polisi y’igihugu iri kongerera ubumenyi abakozi bakora muri ISANGE One Stop Center muri serivisi zo gufasha abagore n’abakobwa bahuye n’ihohoterwa, ku buryo bahuza imikorere n’ubumenyi mu kongera ubunararibonye mu kazi.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana, avuga ko bitabiriye aya mahugurwa kuri uyu wa gatanu tariki 3 Mata 2015, basangiye ubunararibonye n’ingorane bahura na zo mu kazi umunsi ku munsi aho bakorera hirya no hino mu gihugu.
Yagize ati “Turagira ngo twese dufatire hamwe ingamba zo kugira ngo akazi gakomeze kuba keza."
IGP Gasana avuga ko aya mahugurwa yateguriwe abakora muri ISANGE One Stop Center, abatekinisiye baho n’abakora mu bujyanama (Rehab) kugira ngo bahuze ibibazo, akamenyero no kugira ngo bahurize hamwe ibibazo bahura na byo umunsi ku munsi.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi yatangaje ko aya mahugurwa azafasha kugira ngo ibi bigo bya ISANGE One Stop Center bigaragaze ibikorwa zikorwa, kugira ngo amavugurura nakorwa abayakora babone aho bahera binatume abazigana bishimira serivisi bahabwa.
Vasco Rodrigues uhagarariye Guverinoma y’u Buholandi yateye inkunga iki gikorwa, avuga ko kugira ngo bagitere inkunga bagendeye ku bikorwa bya Leta y’u Rwanda mu gufasha abahohotewe by’umwihariko n’ingamaba zafashwe mu guhangana n’iki kibazo kibasira abana b’abakobwa n’abagore.
Ikigo cya ISANGE One Stop Center cyatangiriye bwa mbere mu Bitaro bya Polisi y’Igihugu mu 2009, ariko mu 2014 ni ho byatangiye kwegerezwa mu bitaro by’ututere. kugeza ubu hakaba hamaze kugeraho ibiro 12 mu gihugu ariko hari gahunda y’uko uyu mwaka urangira bimaze kuba 23.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Turashima cyane inzego za Polisi
y’uRwanda kuko zikorana ubunyamwuga ndetse nubushishozi. Isange One Stop Center imaze gufasha abanyrwanda ndetse babanyamahanga benhsi cyane....... Nimukomereze aho!
twishimira ibikorwa byiza bya Isange one stop center kuko byafashije benshi baje bahohotowe kandi bahavana impamba