Abakozi ba CIMERWA basabwe kwandika basezera akazi

Abakozi b’uruganda rukora sima (CIMERWA) ruherereye mu karere ka Rusizi bamaze amezi batandatu bahangayikishijwe no kuba igihe icyo aricyo cyose bashobora gutakaza akazi kabo kuko ubuyobozi bw’urwo ruganda bubabwira ko bazagabanywa.

Ibi byaje gufata indi ntera kuva tariki 16/07/2012 ubwo ubuyobozi bukuru bw’uruganda bwasohoraga itangazo risaba abakozi kwandika basezera akazi ku bushake kubera isesengura ryakozwe n’impunguke rigamije kuvugurura imikorere y’uruganda hagendewe cyane ku bibazo by’ubukungu bitifashe neza muri ki gihe ndetse hanarebwa imirimo ikenewe mu ruganda.

Iryo tangazo risaba abakozi gusezera kubushake rikubiyemo ingingo 2 zivuga ko umukozi uzasezera ku bushake azahabwa imperekeza ze nk’uko ziteganywa n’amategeko ndetse akazanahabwa n’inyongera ihwanye n’umushahara w’amezi abiri.

Ingingo ya kabiri ivuga ko umukozi utazasezera ku bushake ariko bikaba ngombwa ko asezererwa azahabwa imperekeza gusa ziteganywa n’amategeko. Iri gabanywa ry’abakozi rigiye gukorwa nyamara mu gihe uru ruganda rurimo kwagurwa kugira ngo umusaruro warwo wongerwe.

Kuva muri Mutarama kandi abayobozi b’uru ruganda basabye amabanki guhagarika inguzanyo ku mukozi wese wa CIMERWA nk’uko bamwe muri ababakozi babivuga.

Umwuka utari mwiza ukomeje gututumba muri uru ruganda ndetse abakozi bavuga ko bashobora guhagarika akazi bakajya mu mihanda kugira ngo bagaragaze akarengane kabo.

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’uru ruganda rwa CIMERWA rubivugaho ariko umuyobozi mukuru, ROLF ANTTILA ERIC ntiyaboneka.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 4 )

Ariko njye ndabona ntakidasanzwe, umukoresha yagusuka hanze igihe ashakiye, apfa gukurikiza amategeko n’ibiteganywa na contract.
Ahubwo njye nakwifatira n7ariya mezi abiri arengaho da! Ntaho ritarema.
Ba Jacques na Rwanda, namwe murivugira; igihe tugezemo n’icyo gukora, kandi uruganda rugomba guharanira inyungu. Niba rubona rukoresha ingwizamurongo, sinzi impamvu batasubira muri recruitment yabo bakayinoza ngo bunguke: ni uburenganzira bwabo.

Kagwa yanditse ku itariki ya: 23-07-2012  →  Musubize

nyamara mushatse mwareba niba tutakibyina intsinzi iterambere ryihuse nisuku gusa igihugu gitera marche en arriere!none se umucuruzi ukozeho wese ararira ayo kwarika ngo wapi nta kigenda umuturage arakennye bitavugwa,nyabuneka mwitwarwa n amazu azamuka ubutitsa ariya afite ba nyirayo(ntawe ntunze agatoki»)murebe niba muri rusange ubuzima bugenda!ikitegerezo cy iterambere ntabwo ari imodoka nziza n amazu meza please!

jacques yanditse ku itariki ya: 23-07-2012  →  Musubize

Ariko Rwanda waragowe!! ibi bintu bimaze iminsi by’abakozi hirya hino mu Rwanda ubwo koko mubona mutarimo gutobanga igihugu cyari kigeze ahantu heza!!? ngo gusaba abakozi gusezera ku mpamvu zabo bwite!!? Narumiwe!

Rwanda!! yanditse ku itariki ya: 22-07-2012  →  Musubize

Ariko ntibyaba byiza Leta ishatse uburyo yashyira ibintu muri gahunda, bitabaye ko abantu birirwa bayitotombera iminsi myinshi! Nta cyumweru kirashira nta agashya kavutse mu buyobozi kandi kagamije guteza tension mu baturage, ngiryo izamuka ry’ibiciro mw’itumanaho, ngaho kurandurirwa imyaka , ngiryo iyeguzwa n’iyegura ry’abayobozi, ... cyangwa ibigarasha byaraduseseye ntitwabimenya? Mushake umuti umutuzo ugaruke mu bantu

yanditse ku itariki ya: 22-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka