Abakozi ba Ambasade ya Amerika mu Rwanda basuye gereza ya Mpanga

Abakozi ba Ambasade ya Amerika mu Rwanda basuye infungwa zo muri gereza ya Mpanga iri mu karere ka Nyanza, tariki 03/05/2012, bashimye uko zibayeho muri rusange.

Abo bakozi bo muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa Gereza ya Mpanga babagaragariza ishusho y’iyo gereza n’imibereho y’imfugwa zaho.

Nyuma y’ibyo biganiro basuye ibikorwa by’ubugeni n’ubukorikori bikorerwa muri iyo gereza ndetse n’igice gifungiyemo by’umwihariko imfungwa umunani zaturutse mu gihugu cya Sierra Leone zihafungiye.

Amwe mu magaburo ahabwa imfungwa zo mu gihugu cya Sierra Leone
Amwe mu magaburo ahabwa imfungwa zo mu gihugu cya Sierra Leone

Muri iki gice imfugwa zo muri Sierra Leone zifungiyemo beretswe aho zirara, aho zifatira amafunguro ndetse n’aho zidagadurira yaba mu mikino no gukurikarana amakuru abera hirya no hino ku isi hifashishijwe imirongo itandukanye ya za televiziyo mpuzamahanga.

Bakiri muri gereza ya Mpanga banabonanye n’izindi mfungwa zifungiye ibyaha bitandukanye bagirana ibiganiro byibanze ku mpamvu y’urwo ruzinduko bahagiriye.

Umukozi wa gereza ya Mpanga ategurira amafunguro imfungwa zo muri Sierra Leone zifungiye muri gereza ya Mpanga
Umukozi wa gereza ya Mpanga ategurira amafunguro imfungwa zo muri Sierra Leone zifungiye muri gereza ya Mpanga

Nk’uko byasobanuwe nabo bakozi b’ambassade ya Amerika mu Rwanda barimo Calorina Hidea ushinzwe ubukungu n’ubujyanama mu bya politiki yavuze ko yishimiye urugendo bagiriye muri gereza ya Mpanga.

Yabisobanuye atya: “Uruzinduko twagiriye muri gereza ya Mpanga rwatweretse ko Leta y’u Rwanda yitaye ku buzima bw’imfungwa”

Abakozi b'ambasade y'Amerika berekwa bimwe mu bikorwa by'ubugeni n'ubukorikori bikorwa n'imfungwa zo muri gereza ya Mpanga
Abakozi b’ambasade y’Amerika berekwa bimwe mu bikorwa by’ubugeni n’ubukorikori bikorwa n’imfungwa zo muri gereza ya Mpanga

Yagarutse ku mpamvu y’urwo ruzinduko asobanura ko rwari rugamije kumenya imibereho y’Abanyarwanda cyane cyane abafungiye muri iyo gereza. Calorina yatangaje ko hari byinshi bigiye muri urwo ruzinduko byababera isomo ryiza ku gihugu cyabo cy’igihangange nka Amerika.

Komiseri ushinzwe imibereho myiza mu kigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda Rukundo Emmanuel wari uherekeje abo bakozi ba Ambasade ya Amerika mu Rwanda yagaragaje ko nyuma yo kwibonera imibereho myiza y’izo mfungwa za gereza ya Mpanga bishimiye uko zibayeho mu biganiro byose yagiranye nabo.

Komiseri Rukundo Emmanuel ayoboye abakozi ba Ambassade ya Amerika mu Rwanda aho imfungwa zo muri Sierra Leone zifungiye
Komiseri Rukundo Emmanuel ayoboye abakozi ba Ambassade ya Amerika mu Rwanda aho imfungwa zo muri Sierra Leone zifungiye

Abo bashyitsi bo batangariye amafunguro ahabwa imfungwa zo mu gihugu cya Sierra Leone bavuga ko hari n’amahoteri bitabonekamo.

Imfungwa zo muri sierra Leone zivuga ko ikibazo zihura nacyo ari icyo kuba zifungiye kure y’imiryango yabo ariko ku kibazo cy’imibereho myiza cyo nta gihari; nk’uko Issa umwe muri izo mfungwa yabitangarije abakozi ba Ambassade ya Amerika mu Rwanda ubwo bamusuraga mu cyumba cya nimero 9 abamo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 4 )

Njye sinemeranya n’uvuga ko biriya bikorerwa imfungwa zo muri gereza ya Mpanaga ari marketing politique kuko ibiriho biravugwa kandi biranigaragaza ntabwo waba wariye ziriya ntungamubiri zose ngo utake imibereho mibi. Oya pe ndabihakanye nivuye inyuma

yanditse ku itariki ya: 4-05-2012  →  Musubize

Abafungiye i Mpanga barusha abanyeshuri ba kaminuza y’ u Rwanda kurya neza. mbega ibara we ? iyo ni Marketing Politique

Sagahutu yanditse ku itariki ya: 4-05-2012  →  Musubize

Ni byiza koko amashusho aragaragaza ko bafashwe neza, ariko harimo n’ababa baburaye, abo kandi ntibafotowe birumvikana. Wowe wavuzeko gufungirwa mu Rwanda ari umunyenga, gerageza uzajye kurya kuri uwo munyenga maze urebe icyo bariya bakurushije. Ntimukajye muvugira ku bantu ntabwo burya ari byiza.

Gashakamba Yves yanditse ku itariki ya: 4-05-2012  →  Musubize

Mu RWANDA KO MBONA KUHAFUNGIRWA ARI UMUNYENGA!!!!!!!! Mbonye Jus mbona za mayoneze reka imbuto sinakubwira muri gereza ya mpanga mbonye ari nko muri Hotel.

U Rwanda ndemeye rwita ku mibereho y’imfungwa.

yanditse ku itariki ya: 3-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka