Abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka bateye inkunga Abanyabisesero
Abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda bateye inkunga Abanyabisesero ihwanye na miliyoni zisaga enye n’igice. Iyo inkunga igizwe n’imyambaro, icyuma gisya imyaka ndetse na mitiweli y’abantu 100.
Iyo nkunga abacitse ku icumu rya Jenoside bo mu Bisesero bayigejejweho kuwa gatandatu tariki 22/06/2013. Inkunga igizwe n’imyambaro y’ubwoko bwose ihwanye na miliyoni ebyili, icyuma gisya imyaka itandukanye cyaguzwe miliyoni 1,8 ndetse batanga ibihumb 300 byo kwishyurira abantu 100 ubwisungane mu kwivuza.
Kugeza icyuma gishya nu Bisesero nabyo bizakorwa na banyiri ukugitanga. Iyi nkunga yakusanyijwe n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka, mu mashami yacyo yo mu ntara zose uko ari enye n’Umujyi wa Kigali.

Icyo cyuma ntikiragezwa mu Bisesero kubera ko amashanyarazi ataragera ku baturage, ariko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwankuba, Kuzabaganwa Vedaste, avuga ko amashanyarazi atazatinda kubageraho kuko ibiti bya EWSA byamaze kuhagera, igisigaye ari ugutangira gushyiraho insinga no koherezamo amashanyarazi.
Intumwa zari zirangajwe imbere n’umuyobozi ushinzwe serivise abenegihugu mu kigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka, Rusanganwa Damascene, wabwiye abacitse ku icumu rya Jenoside bo mu Bisesero ko biyemeje kuzababa hafi uko bishoboka.

Ubu ni ubugira gatatu babasura bakabatera n’inkunga, ariko gahunda ihari ni uko bifuza kubatera inkunga y’igihe kirekire. Rusanganwa yabasabye kuzicara bakumvikana umushinga bumva babateramo inkunga ku buryo bazagera ku rwego rwo kujya bikemurira bimwe mu bibazo bahura nabyo buri munsi.
Mu cyunamo cy’umwaka ushize babateye inkunga ya miliyoni ebyili zakoreshejwe mu kugura inka zo kuboroza, ndetse banishyurira abantu 100 ubwisungane mu kwivuza.
Kabogora Aron wavuze mu izina ry’Abanyabisesero bacitse ku icumu rya Jenoside, yarabashimiye anabanyesha ko inka babaguriye mu mwaka ushize imwe muri zo yabyaye inyana, indi nayo ngo iri hafi kubyara.

Yabanyuriyemo muri make uko Abanyabisesero bakunze kurangwa n’ubutwari kuva muri 1959, kugeza muri Mata 1994, ubwo bageragezaga kwirwanaho ariko bakarushwa imbaraga n’Interahamwe zatijwe umurindi n’Abafaransa maze zikica abarenga ibihumbi 50.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mudufashe kuko hari pasiporo PC 559093 hamwe n’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga by’umuntu witwa UMUTONI Aissa wavutse tariki 10/9/1976 yavukiye DRC/GOMA byatoraguwe ejo mu gahanda kazamuka kava ku Rwunge rw’Amashuri ya UMUBANO I mu kagari ka MBUGANGARI, umurenge wa GISENYI, akarere ka RUBAVU mu ntara y’IBURENGERAZUBA
iyo umuntu yatoye urwandiko rw’abajya mu mahanga nta aderesi yaba email cyangwa telefone yanditsemo byagenda bite?
uwitwa UMUTONI AISSA, ufite indangamuntu nimero 1197670003376045 yataye pasiporo PC 559093.
nayitoye ahitwa MBUGANGARI, GISENYI, RUBAVU, IBURENGERAZUBA
Biragenda bite kugirango ayibone?
tel yanjye ni 0783408899