Abakozi b’amabanki bagiye kongererwa ubumenyi buzatuma batanga serivisi nziza

Ishyirahamwe ry’amabanki mu Rwanda (RBA) rigiye gutangiza gahunda yo guhugura abakozi b’amabanki hagamijwe kubongerera ubumenyi, bityo banoze serivisi batanga kuko bazaba bakora badahuzagurika.

Abayobozi batandukanye bavuze ko ayo mahugurwa azatuma umusaruro w'amabanki uzamuka
Abayobozi batandukanye bavuze ko ayo mahugurwa azatuma umusaruro w’amabanki uzamuka

Abayobozi b’icyo kigo n’abafatanyabikorwa bacyo babitangaje ku wa 6 Nzeri 2019, ubwo bagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, kikaba cyari kigamije kugaragaza akamaro k’ayo mahugurwa n’uburyo azakorwa, akazatangirwa mu kigo cyitwa RAF (Rwanda Academy of Finance).

Uwo mushinga ku ikubitiro washowemo ibihumbi 500 by’Amadolari ya Amerika (abarirwa muri miliyoni 460 z’Amafaranga y’u Rwanda), ukazashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’Ikigo cy’Ababiligi kibizobereyemo cya BBA (Belgian Bankers Academy), amasomo akazatangira ku ya 15 Ukwakira 2019.

Ukuriye BBA mu Rwanda, Simon Ntirampeba, avuga ko RAF iziye igihe kuko ije kongerera ubumenyi abakozi bityo na serivisi zirusheho kuba nziza.

Yagize ati “RAF ije kongerera ubumenyi abakozi b’amabanki, muzi ko serivisi nziza kandi inoze ku bagana amabanki ari ingenzi. Iyo serivisi rero ntiyatangwa neza abakozi badafite ubumenyi buhagije bujyanye n’akazi bashinzwe, icyo kigo rero kije kubazamurira ubumenyi bityo bateze imbere banki bakorera n’igihugu muri rusange”.

Ntirampeba avuga ko ari byiza ko abakozi bahora bahugurwa
Ntirampeba avuga ko ari byiza ko abakozi bahora bahugurwa

Amasomo azatangwa ngo ari mu byiciro bitatu, hari RAF1, izigwamo n’abakozi basanzwe b’amabanki, abatangizi cyangwa abifuza gukorera amabanki, RAF2 izigisha abayobozi mu rwego ruciriritse ndetse na RAF3 izigisha abayobozi b’amabanki bo mu rwego rwo hejuru.

Kwiga ayo masomo ntibizakorwa ku buntu kuko nk’urugero kuri RAF1, umunyeshuri hari aho aziga yicaye mu ishuri ari kumwe n’abarimu, aho akazishyura ibihumbi 805Frw. Hari igice kandi aziga mu buryo bw’iya kure (e-learning), akazishyura ibihumbi 225Frw noneho no kwemererwa gukora ikizamini akazishyura ibihumbi 80Frw, yose hamwe akaba miliyoni imwe n’ibihumbi 110Frw.

Uwase Peace, umukozi wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) ushinzwe ubudahangarwa bw’urwego rw’imari mu gihugu, avuga ko iyo ari gahunda bishimiye kandi bashyigikiye.

Ati “Nka BNR iyo gahunda turayishyigikiye kandi twarayishyigikiye kuva kera kuko yongera ubunyamwuga mu kazi k’amabanki, tukaba twifuza ko byazagera no mu bigo by’ubwishingizi. Ni ibintu twishimiye kuko bizatuma imikorere mu mabanki inozwa kurushaho”.

Uwase Peace, umukozi wa BNR
Uwase Peace, umukozi wa BNR

Ati “Iyo gahunda ije kandi gukemura ikibazo cy’uko banki imwe yajyaga ishaka guhugura abakozi ikohereza umwe cyangwa babiri gusa hanze kuko byabaga bihenze. Ubwo rero bigiye gukorerwa mu gihugu turizera ko hazahugurwa benshi kandi ku buryo buhendutse, bikazatuma umusaruro w’amabanki uzamuka”.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’Ishyirahamwe ry’amabanki mu Rwanda (RBA), Maurice K. Toroitich akaba n’umuyobozi mukuru wa Banki y’abaturage y’u Rwanda (BPR Plc), yavuze ko igitekerezo cyo gushyiraho ikigo cyo guhugura abakora mu mabanki cyavuye ku bagaragaza ubushobozi buke bavuye muri kaminuza.

Ati “Hari inyigo yakozwe ku myigishirize yo muri kaminuza, biza kugaragara ko abanyeshuri badategurwa bihagije ku buryo bahita bakora neza mu mirimo y’imari. Ni yo mpamvu y’aya mahugurwa rero azafasha gutyaza ubwenge bw’abo bakozi hagamijwe umusaruro mwiza”.

Guhugura abakozi bose b’amabanki kandi ngo bizakuraho ikibazo cy’uko banki zatwaranaga abakozi, ngo ugasanga umuntu ahora azenguruka bitewe n’ubushobozi bamubonagamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka