Abakoze mu Rwanda n’abakoze muri Congo boroherejwe guhererekanya ubwiteganyirize
U Rwanda na Congo Brazzaville byashyize umukono ku masezerano yemerera ibigo by’ubwiteganyirize bw’abakozi muri buri gihugu, kohererezanya amafaranga y’ubwiteganyirize bw’izabukuru.

Ayo masezerano yashyizweho umukono na Ministiri w’Imari n’Igenamigambi, Ambasaderi Claver Gatete, hamwe na Minisitiri ushinzwe abakozi ba Leta n’imibereho myiza muri Congo Brazzaville, Emile Ouosso.
Minisitiri Gatete yagize ati"Guhera none Abanyarwanda bajya gukorera muri Congo cyangwa abahakoze, mumenye ko nimuteganyirizwa izabukuru mutazirirwa mujyayo kubisaba, ahubwo murabisanga mu gihugu cyanyu."
U Rwanda ruvuga ko hari abaturage barwo 13 bari mu zabukuru bakoreye muri Congo Brazzaville, ndetse n’abandi batanu batarajya mu kiruhuko cy’izabukuru, bose ngo bagize amahirwe yo kohererezwa ibyabo bateganirijwe na Leta ya Congo.
Gusa ari ngo umubare w’abo muri Congo Brazzaville bakoze mu Rwanda cyangwa bakihakora, nturamenyekana, nk’uko byatangajwe na Minisitiri Ouosso.
Minisitiri Gatete yasabye abaturarwanda kumenyesha Abanye-Congo Brazzaville bari mu Rwanda bafite ubwiteganirize mu kigo RSSB, "gukora bumva batekanye kuko igihe basubiye iwabo bazasanga barateganirijwe."

Impande zombi ngo ntiziramenya amafaranga buri gihugu cyateganyirije abaturage b’ikindi, ariko ngo Abanyarwanda bakora cyangwa bakoze muri Congo Brazzaville babikiwe amafaranga menshi.
Amenshi kurushaho ngo ni ayo bateganyirizwa kubera ibyago bituruka ku kazi.
Ibigo bishinzwe ubwiteganirize bw’abakozi mu bihugu byombi, nabyo byashyize umukono ku masezerano yo kujya byakira amafaranga y’ubwiteganyirize bw’abakozi, bikazajya bihita biyohereza mu gihugu buri muntu akomokamo.
Imigenderanire ya Congo Brazzaville n’u Rwanda itangiye kwaguka cyane nyuma y’aho muri 2012, abakuru b’ibihugu byombi bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye.
Muri aya masezerano harimo ajyanye n’ubuhinzi n’uburobyi, ariko by’umwihariko indege y’u Rwanda (Rwanda Air) ikaba ikorerayo ingendo.
Ohereza igitekerezo
|
Nanjye nk’iterabwoba gusoma titre, nishimiye ko imyaka nakoze mu cyakora ari Zaire itazamfira ubusa. None nsanze bitandeba. Nizere ko natwe bizatugeraho.
Nkimara gusoma umutwe w’inkuru,nishimye cyane.Ariko igihe nkitangira gusoma inkuru,nazanze bitandeba yuko twe abakoze muri Congo Kinshasa,nta nkuru!Dutegereze?
Nibyokandibibabikinewe.