Abakoze kuri gasutamo ya Bweyeye batishyuwe bari mu gihirahiro

Bamwe mu bakoze imirimo inyuranye yo kubaka gasutamo ya Bweyeye mu Karere ka Rusizi, bavuga ko batigeze bishyurwa amafaranga bakoreye kuva ako kazi katangira mu ntangiriro za 2018, bakavuga ko bari mu gihirahiro kuko batabona aho amafaranga yabo aherereye.

Inyubako ya gasutamo ya Bweyeye ubu yaruzuye
Inyubako ya gasutamo ya Bweyeye ubu yaruzuye

Imirimo yo kubaka iyo gasutamo yari ihagarariwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire (RHA), ariko kikaba cyari cyarahaye isoko rwiyemezamirimo witwa Alphonse Twagiramungu, akaba yaramuritse ibikorwa mu mpera z’umwaka wa 2019.

Nyuma y’inkuru Kigali Today yanditse muri Mata uyu mwaka, bamwe muri abo bakozi bahawe amafaranga yabo, ariko hari abandi benshi basigaye badahembwe, bakavuga ko bari mu gihirahiro, nk’uko Muragijimana Abraham uri muri abo batahembwe abivuga.

Agira ati “Hari bamwe bishyuwe muri Kamena nyuma y’ubwo buvugizi ariko abandi ntabwo twahawe amafaranga yacu. Nkanjye nazanaga umucanga n’amabuye bakoreshaga, ku buryo bandimo amafaranga ibihumbi 500, rwiyemezamirimo wampaye akazi na we wari waragahawe na Twagiramungu ntiyishyuwe ngo nanjye mbone ayanjye”.

Ati “Ni ikibazo gikomeye kuko uwadukoresheje atubwira ko rwiyemezamirimo atamwishyuye, twabaza muri RHA bakatubwira ko bo amafaranga yose bagombaga kwishyura bayatanze, tukaguma mu gihirahiro. Turasaba rero ko inzego zibifitiye ubushobozi zadukorera ubuvugizi natwe tukarenganurwa kuko twugarijwe n’ubukene”.

Rwiyemezamirimo wari warafashe igice cy’iryo soko cyo kubaka parikingi, Cleophas Niyonsaba ari we utarahembye abakozi yakoresheje, avuga ko na we bimubangamiye.

Ati “Uwampaye akazi ubu ansigayemo miliyoni 60, mfite abakozi 90 nakoresheje batarishyurwa ngomba guha miliyoni 10, ubu baba banyishyuza nkabura icyo mbabwira. Rwiyemezamirimo nyir’isoko ryose ubu ntanyishyura ku buryo mbona narambuwe, nabuze icyo gukora”.

Ikibazo cy’abo baturage ngo cyanagejejwe mu nzego z’ibanze kugira ngo barenganurwe, ariko na n’ubu ntibirakunda.

Rwiyemezamirimo wari warafashe iryo soko ryose ari we Twagiramungu, avuga ko ngo hari amafaranga yasigaye muri RHA ari yo ngo azishyura abo basigaye.

Ati “Abenshi barishyuwe usibye Niyonsaba, ariko hari amafaranga yasigaye muri RHA tukirimo gukurikirana agera kuri miliyoni 50, twaranabandikiye ubu turategereje. Twizeye ko azaboneka uriya utarishyurwa akayabona”.

Kuri ubu Niyonsaba uvuga ko yishyuza miliyoni 60, yareze Twagiramungu mu nkiko, hakaba hategerejwe ko igihe kigera bakaburana.

Icyakora ibyo Twagiramungu avuga ko hari amafaranga ye asigaye muri RHA ntabyemeranyaho n’ubuyobozi bw’icyo kigo kuko cyo gihamya ko amafaranga yose cyamugombaga cyayamuhaye, nk’uko bisobanurwa na Kampayana Augustin, umuyobozi wa RHA.

Ati “Abaturage bakoze kariya kazi bari bamaze iminsi bishyuza amafaranga yabo, hakozwe urutonde bose barishyurwa mu mpera za Kamena. Amafaranga yasigaye rero twayahaye rwiyemezamirimo wari waratsindiye isoko, ni ukuvuga ko twebwe nta mafaranga y’abaturage dusigaranye, yose twarayishyuye”.

Ati “Abavuga ko batarishyurwa rero amafaranga yabo bayabaze rwiyemezamirimo kuko yose twarayamuhaye. Ni ukuvuga ngo abandi bishyuza, twebwe ntitubazi, bareba inzego zibishinzwe bakagaragaza ikibazo cyabo kigakemurwa”.

Abo baturage batishyuwe amafaranga yabo bavuga ko byabateje ubukene kuko hari n’abafashe inguzanyo muri SACCO bizera kwishyura bidatinze none ngo bafite ubwoba bwo kuzaterezwa cyamunara ibyabo, bagasaba kurenganurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri nibishurwe pe !

John yanditse ku itariki ya: 18-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka