Abakoze ibyaha bya Jenoside barashima Komisiyo yabafashije kongera kubana neza n’abo biciye

Abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yabafashije gukira ipfunwe batewe n’ubwicanyi bakoze bongera kwisanga mu muryango nyarwanda nyuma yo kurangiza ibihano.

Nsabimana wakoze Jenoside akaza kubabarirwa akongera akisanga mu muryango nyarwanda
Nsabimana wakoze Jenoside akaza kubabarirwa akongera akisanga mu muryango nyarwanda

Mu buhamya butangwa n’umwe mu bakoze Jenoside wo mu Murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi, Nsabimana Thicien, avuga ko yafunzwe imyaka 10 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorwe Abatutsi.

Nyuma yaje gufungurwa arataha ariko agenda afite ubwoba, bwo kumva atazagera mu mumuryango nyarwanda ngo bamwakire.

Ati “Numvaga mfite ipfunwe n’ikimwaro ndetse nari mfite ubwoba bwinshi cyane burenze urugero, ntabasha no kugera aho abantu bari ndetse ntifuza no kumva aho bavuga kubera ubwicanyi nakoze”.

Nsabimana avuga ko bagiye kubona babona abantu baturutse muri Diyosezi ya Byumba babasanze iwabo muri Mutete, ariko bashaka kuganira n’abagize uruhare muri Jenoside ndetse n’imiryango ifte ababo bafugiye Jenoside ndetse n’abayirokotse.

Mu biganiro babahaye ibyinshi byibandaga ku ‘isanamitima ndetse no ku bwiyunge, aho abakoze Jenoside bagafungurwa bashishikarizwaga gusaba imbabazi abo biciye imiryango ndetse no kubana neza nabo.

Nsabimana avuga ko Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi ya Byumba, yakomeje kubaha inyigisho maze biyemeza no gukorera hamwe mu ishyirahamwe aho bafatanyaga mu guhinga.

Kuri we ngo yumvaga nahingana n’abarokotse bazamukubita nk’isuka mu mutwe, nyamara ngo si ko byagenze ahubwo bose babikoraga mu mutuzo barangiza bagataha.

Mukandori warokotse Jenoside avuga uko yatanze imbabazi
Mukandori warokotse Jenoside avuga uko yatanze imbabazi

Nsabimana rero nyuma yo kumuhuza n’abo yiciye abantu mu gihe cya Jenoside, ngo yaje kugira umutimanama umubwira gusaba imbabazi abo yahemukiye, maze afata urugendo ajya kubasaba imbabazi.

Ngo ubwo yagendaga mu nzira ntibyamworoheye namba, kuko ngo umutima we wamubuzaga kugerayo ahubwo akagarukira mu nzira.

Ati “Gusaba imbabazi byarankomereye cyane kuko nagarukiye mu nzira inshuro eshatu zose, mbasha kugerayo ku nshuro ya kane mbasaba imbabazi nabo barazimpa, ariko mbere rwose byari byananiye”.

Nsabimana avuga ko Abarokozetse Jenoside yahemukiye bamuhaye imbabazi rwose bibavuye ku mutima, yumva na we arabohotse ndetse ubu iyo bacyuje ubukwe buri wese atwerera mu genzi we bakanabutaha.

Si Nsabimana uvuga ko inyigisho z’isanamitima zamufashije, kuko mu ngendo Abadepite bakoze hirya no hino mu gihugu basangijwe ubuhamya na Mukandori Vestine warokotse Jenoside yakorwe Abatutsi.

Uyu mubyeyi ni umupfakazi wa Jenoside uvuga ko gutanga imbabazi byamubereye umutwaro munini, kuko yari yarananiwe kubabarira uwitwa Patrice Nsengimana wari waramwiciye abantu mu buryo bw’indengakamere.

Ati “Gutanga imbabazi byari byarangoye cyane ariko aho mperewe inyigisho z’isanamitima nabashije kubabarira, nkaba mfite icyifuzo cy’uko bajya batureka tukajya mu ngendoshuri tugatanga ubuhamya kubatarabohoka, ndetse tukabafasha gukira ibikomere, tukabaha ubuhamya bwabafasha kubabarira nabo”.

Abitabiriye gahunda z’ubumwe n’ubudaheranwa bagaragarije Abadepite akamaro ko guharanira ubumwe no kubana mu mahoro, basaba ko gahunda ikomeza gushyigikirwa kugira ngo ibyo bageraho birusheho gushinga imizi.

Mu ngendo Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside bakoreye mu turere dutandukanye, bakaganira n’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa ku bijyanye no gushyira mu bikorwa iyi Politiki y’Ubumwe n’Ubwiyunge yo mu 2020.

Batanze ibyifuzo-nama birimo gutegura kenshi amahugurwa yongerera ubumenyi abarimu bigisha amateka, kuganira ku ngingo y’ubumwe n’ubudaheranwa muri gahunda zose abaturage bahuriramo nk’umugoroba w’umuryango n’umuganda, ndetse inzego za Leta zigashyigikira imiryango itari iya Leta ifasha Abanyarwanda kugera ku bumwe n’ubudaheranwa gukomeza kubishyira mu bikorwa.

Abadepite bagize iyi Komisiyo
Abadepite bagize iyi Komisiyo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka