Abakoresheje umutungo wa Leta nabi basabiwe kwirukanwa ku kazi bagakurikiranwa mu nkiko
Akanama k’Inteko Ishingamategeko gashinzwe kugenzura umutungo wa Leta kasohoye raporo isabira abakozi ba Leta bakoresheje nabi imitungo ya Leta kwirukanwa burundu no gukurikiranwa mu nkiko bakayishyura.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 14/02/2012, aka kanama kari imbere y’inteko ishinga amategeko kayigaragariza ibyavuye mu isuzuma bakoze kuri raporo 108 bashyikirijwe n’Umugenzuzi mukuru wa Leta.
Raporo igaragaza ko mu bigo 315 bya Leta, 104 byakoreweho isuzuma byagaragaje amakosa y’imicungire mibi y’imari ku rwego rwo hejuru. Amakosa menshi ni ayo kutagaragaza imyenda ibigo biberewemo no gutanga amasoko bidacishijwe ku kigo kibishinzwe.
Ibigo bya Leta, Minisiteri ndetse n’uturere byagaragaweho mwene ayo makosa ndetse binayasabira imbabazi.
Abagize akanama gashinzwe kugenzura umutungo wa Leta bifuje ko urwego rw’ubushinjacyaha bwatangira gukurikirana abakozi ba Leta bagaragaweho n’ayo makosa yo guhombya igihugu.
Ako kanama kandi kasabye Minisiteri y’abakozi ba Leta guhagarika abo bakozi ku mirimo yabo, no kutongera guhabwa amahirwe yo gukora muri Leta.
Nubwo ibyavuye muri iyi raporo byemeranyijweho n’abacungamari b’ibigo byakoreweho igenzurwa ndetse ikanemezwa n’umugenzuzi w’imari ya Leta, nta bushobozi iyi raporo ifite bwo kwerekanwa imbere y’ubutabera nta bindi bimenyetso bifatika byakusanyijwe n’umushinjacyaha wa Leta.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abo bayobozi ntibakwiriye kwegurwa gusa ahubwo bakwiriye no gushyikirizwa ubutabera,Ese niba RALIGA ishinzwe ibizamini by’akazi n’amasoko kuki yo itabibazwa