Abakoresha telefone bagiriwe inama yo kwitondera abatekamutwe

Ubuyobozi bwa MTN Rwanda ishami rishinzwe Mobile Money (MoMo), buvuga ko burimo gukora ibishoboka mu guhashya abakora ubutekamutwe kuri telefone basaba abantu amafaranga, bugasaba Abanyarwanda kwigengesera ku babasaba amafaranga binyuze mu guhamagara n’ubutumwa bugufi.

Abantu barasabwa kwitondera ubutumwa bakira batazi ababuboherereje
Abantu barasabwa kwitondera ubutumwa bakira batazi ababuboherereje

Ni ikibazo kimaze imyaka irenga 10, cyagarutswe ubwo abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) bari mu biganiro n’abaturage mu Karere ka Rubavu, aho byagaragajwe ko abatekamutwe babwira abantu ko babayoberejeho amafaranga bakabasaba kuyabasubiza, abababwira ko ari abakozi ba MTN babageneye impano, abandi bakababwira ko bagiye kubagurira ubutaka cyangwa bagiye kubaha akazi, byose ari ukugira ngo babacuze utwabo.

Ingero ni nyinshi ariko reka dufatemo nkeya z’abatekewe imitwe, bamwe biribwa abandi bagira amahirwe ntibibwa.

Umukobwa muto mu mujyi wa Muhanga, umuntu yamwohereje ubutumwa bugaragaza ko yakiriye amafaranga, mu kanya gato, uwo muntu yamuhamagaye amubwira ko amafaranga ayobye amusaba kuyamusubiza, undi arayohereza, nyuma agenzuye asanga nta mafaranga yari yoherejwe.

Umukobwa ukora akazi ko kubitsa no kubikuza amafaranga (agent) mu Karere ka Rubavu, umuntu yamugenzuye kenshi amenya umubare w’ibanga akoresha, arangije aza kumubikuzaho amafaranga, aho kugira abwire agent nimero abikuzaho, yamusabye telefone ngo yiyandikire nimero, maze ahita yiyoherereza ibihumbi 280.

Umusaza mu Karere Nyabihu yahamagawe abwirwa ko umurima we ugiye gushyirwamo iminara kandi azishyurwa amafaranga menshi, kandi ko kugira ngo yemerwe agomba kohereza impapuro zigaragaza ibyangombwa by’ubutaka, foto kopi y’irangamuntu na nimero ya konti na banki azanyuzwaho, kandi akishyura kuri iyo nimero amafaranga ibihumbi 50 by’abakozi bazaza kubupima, kugira ngo yishyurwe.

Eric ni umunyeshuri urangije amashuri mu birebana no gukora imihanda mu Karere ka Musanze, aho yicaye mu rugo ashakisha akazi, umuntu yamuhamagaye amubwira ko kimwe mu bigo bikomeye mu Rwanda mu kubaka imihanda, kirimo gutanga akazi ariko kugira ngo usinye amasezerano usabwa gutanga amafaranga ibihumbi 25 byo kugura umwambaro w’akazi.

Eric wari kure bamusabye ko yayohereza kuri telefone bakabona kumwandika, akaza gusinya amasezerano dosiye yamaze gutegurwa, uyu we ariko ngo yagize amakenga abanza kubaza, birangira atayaboherereje.

Habimana utuye mu Karere ka Karongi yoherejwe ubutumwa, arimo abufungura abona bumumenyesha ko yohererejwe amafaranga, igihe arimo gusoma nimero imuhamagara imubwira ko barimo kohereza amafaranga ibihumbi 90 yo kwishyura kwa muganga bakibeshya bakayamwohereza, bamwinginga bamusaba kuyabasuhiza, yahise ayohereza yihuse, nyuma agenzuye yasanze bamubeshye.

Ubu butekamutwe hamwe n’ubundi bwinshi bwagiye bukorerwa abantu batwarwa ibyabo, nyamara bizezwa ibitangaza.

Twahirwa Antoine, umuyobozi muri MTN ishami rya Mobile Money ushinzwe kubaka ubushobozi n’imitangire ya serivisi, avuga ko MoMo imaze imyaka 12 kandi irimo kugenda ikoreshwa cyane, bigatuma hari abayikoresha nabi mu gushaka inyungu.

Twahirwa atanga inama ku basabwa amafaranga binyuze ku butumwa bugufi no guhamagara kwigengesera.

Ati "Niba umuntu akubwira ko akohereje amafaranga, banza ugenzure niba ari byo, niba umuntu akwijeje ibitangaza bigusaba amafaranga igengesere. Ikindi ababeshywa ko bahamagawe na MTN, babanze begere ishami rya MTN babaze amakuru."

Inama zitangwa na Twahirwa zijyanye n’ibiganiro ubuyobozi bw’urwego rw’ubigenzacyaha (RIB), burimo gukora mu Ntara y’Iburengerazuba mu kwigisha abaturage, ku guhabwa serivisi nziza no kurwanya ruswa n’akarengane.

Gahunda izakorwa mu ntara zose z’igihugu mu rwego rwo kureba uko servisi za RIB zitangwa mu baturage, kandi habeho gufasha inzego z’ibanze gukemura ibibazo ndetse ibidasubijwe bihabwe umurongo.

Ikibazo cy’ubutekamutwe bukorerwa kuri telefone nacyo kiri mu biganirwaho, babwira abaturage uko bakwirinda ubu butekamutwe buhindura isura umunsi ku wundi.

Twahirwa avuga ko mu myaka ibiri ishize ibikorwa byo kurwanya ubujura bukoresheje ikoranabuhanga, byagabanyije imibare y’abakora ubutekamutwe.

Ati "Tugendeye ku mibare y’abahamagara bamenyesha ko batekewe umutwe cyangwa habayeho gushaka kubatekera umutwe, ku munsi twakiraga ibirego bibarirwa hagati ya 20 na 30, bivuze ko mu kwezi byari hagati ya 600 na 900. Aho ubukangurambaga n’izindi ngamba twafashe dukoranye na RURA, Polisi na RIB bitangiriye, ubu tubona ibirego biri hagati ya 5 na 10 bibwa ku munsi, naho abageragejwe kwibwa bavuye kuri 15 bagera 3 ku munsi."

Twahirwa avuga ko kugira ngo imibare igabanuke habaye ubukangurambaga bunyuzwa mu butumwa buhwitura abantu, kuvugurura uburyo bwo kwibaruza kuri nimero no gusimbuza indi, aho bitagikorwa na buri agent wese.

Agira ati "Ubu bikorerwa ku biro bya MTN na ba agent bafite utuzu bakoreramo, kandi kugira ngo ubarurwe bisaba kugaragaza icyangombwa, gufatwa ifoto ihuzwa n’umwirondoro w’irangamuntu watanze hamwe n’umwirondoro uri mu kigo cy’Igihugu gishinzwe irangamuntu (NIDA). Iyo hari ibidahuye igikorwa ntigishoboka, ikindi MTN yashyizeho itsinda rihoraho rigenzura ko iyo myirondoro ikorwa hatabayeho kwibeshya, ibi bijyana n’uko iyo umuntu akoze ibarura rya nimero isanzwe muri MoMo, ihagarikwa amasaha 72 kugira ngo tugenzure ko ntakibazo cyabayemo."

Ibi bigabanya umubare w’abakora ubutekamutwe, n’ubwo hari abantu babaruriza abandi SM card zigakoreshwa mu butekamutwe, bakurikirana uwakoze icyaha bagasanga si we.

Twahirwa avuga ko abahamagarwa bagomba kugira amakenga mu gihe bahamagawe n’umuntu batazi, abasaba amafaranga.

Agira ati "Hari igihe umuntu aguhamagara akubwira ngo umwana wawe imodoka imugonze ajya ku ishuri, ohereza amafaranga ya Ambiransi imujyana kwa muganga, cyangwa yo kumuvuza, kubera ubwoba n’igihunga, ntiwibuke ko abana wabasize mu rugo cyangwa bari mu biruhuko ugahita umubaza nimero woherezaho amafaranga. Hajye habaho ubushishozi, ubanze ubaze mu rugo cyangwa ku ishuri."

N’ubwo ubuyobozi bwa MTN buvuga ko bukomeje gufunga inzira z’abakora ubutekamutwe, abaturage bavuga ko MTN idafasha abibwa uko bikwiye.

Inzego zitandukanye zari mu biganiro n'abaturage
Inzego zitandukanye zari mu biganiro n’abaturage

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bavuga ko MTN yagombye gufunga nimero zose zikoreshwa ubutekamutwe.

Ati "MTN itererana abaturage, yagombye gukuraho nimero igaragajwe ko ikoreshwa mu butekamutwe, nyirayo mbere yo kuyisubizaho akabanza akanyura kuri RIB ikagenzura niba atari we ukora ubutekamutwe. Ikindi MTN yagombye kujya ifunga amafaranga aba agaragajwe ko yibwe kugira ngo uwibwe ayabone, ariko abaturage baribwa MTN igakomeza gucuruza kuko abatekamutwe bakomeza kuyiteza imbere bahamagaza za nimero, ikomeza kwinjiza amafaranga mu kubitsa, guhererekanya no kubikuza ayibwe."

MoMo mu Rwanda ikoreshwa n’abantu babarirwa muri miliyoni 4 umunsi ku munsi, binyuze muri serivisi zo kubitsa no kubikuza, abakoresha kwishyura bizwi nka MoMo pay, abafasha abantu kubaruza nimero, muri abo bose habamo ibibazo bijyanye n’ ubutekamutwe bugamije kwiba.

Twahirwa avuga ko benshi mu bakora ubutekamutwe badakoresha nimero zabo ahubwo bakoresha iz’abandi, bakaba basaba abantu kugenzura nimero zibabaruyeho, basanga hari nimero batazi bakazikuraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bivugwa ko ubu bujura haba hari bamwe mu bakozi ba MTN baba babiri inyuma.Ni ibi ugwa...

@@@@ yanditse ku itariki ya: 10-09-2022  →  Musubize

Byashoboka pe

Bf yanditse ku itariki ya: 10-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka