Abakoresha itorero barashishikarizwa kubera abandi urugero mu kuzuza indangagaciro
Intore nkuru, Boniface Rucagu, irasaba abashinzwe gukoresha itorero ku rwego rw’uturere guhindura imyumvire yabo mu buryo bashyira mu bikorwa indangagaciro z’igihugu kugira ngo babere abaturage urugero.
Ibi Rucagu yabisabye mu nama yateranye uyu munsi i Kigali igamije gusuzumira hamwe uburyo itorero riherutse ryagenze, ubwitabire bwagaragayemo n’ingamba zafatwa mu itorero ritaha.
Leta y’u Rwanda yubakira ku ndangagaciro enye z’ingenzi izindi zishamikiyeho, arizo guharanira ubumwe bw’Abanyrwanda, Gukunda igihugu, Kwanga umugayo no gukunda umurimo.
Rucagu asanga uku guhura hari byinshi byongera mu migendekere y’itorero mu gihe kizaza. Yagize ati “Uteguye igikorwa ntiwongere guhuza abagikozemo ngo murebere hamwe uko cyagenze, ubutaha ushobora guhuzagurika.”
Iki gikorwa cyahuje abakoresheje itorero mu rwego rw’akarere ndetse n’inzego za polisi na gisilikare zafashije mu itorero.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|