Abakoresha Gare ya Muhanga barinubira ibinogo birekamo amazi biyuzuyemo

Abakoresha Gera y’Umujyi wa Muhanga barinubira kuba yaracukutsemo ibinogo byinshi birekamo amazi y’imvura, imodoka zikayatera abaje kugura amatike, mu gihe cy’izuba bwo hakaba haba huzuye ivumbi.

Uku ni ko biba byifashe muri Gare ya Muhanga iyo imvura iguye
Uku ni ko biba byifashe muri Gare ya Muhanga iyo imvura iguye

Ibyo biraba mu gihe abashoramari baba abafite amazu n’abakodesha mu mujyi wa Muhanga, bategetswe gukora ibikorwa by’isuku ku mbuga zabo no gusiga amarangi ku nzu, ariko gare ya Muhanga ikaba ntacyo ikorwaho.

Abafite imodoka zitwara abagenzi, abaturage baza gushaka serivisi muri gare n’inzego z’ubuyobo bw’ibanze mu Karere ka Muhanga, bose babona ko iyo Gare iteje ikibazo igihe cyose idasanwe ngo igire isura nziza, nk’uko bimeze ku bandi bashoramari mu kunoza isuku.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Muhanga, Kimonyoi Juvenal, avuga ko icyo kibazo bakizi kandi bakigejeje ku buyobozi bwa (Jali Real Estate) ishinzwe za Gare, ngo iya Muhanga isanwe kandi ijyane n’zindi nyubako zisanzwe.

Agira ati “N’ejobundi twaravuganye mbasaba ko bagira bwangu bakahasana kandi banyijeje ko bagiye kwihutira kubikora, naho ubundi natwe tubona ko ari ikibazo cyihutirwa, ngo batangiye kubishyira mu masoko ngo bashake abaza kuhasana”.

Umuyobozi uhagarariye (Jali Real Estate) inashinzwe za Gare, Nsengiyumba Benoit, avuga ko bamaze kohereza umutekinisiye ushinzwe ibya za gare ngo aze gusuzuma uko ikibazo gihagaze, mu rwego rwo gusana iya Muhanga.

Agira ati “Za gare tuzisana igihe cyose zangiritse, twamaze kohereza umutekinisiye ngo asuzume imiterere y’ikibazo, ubushize twateye irangi, ubu hari n’ibindi byihutirwa bigiye gukorwa”.

Nsengiyumva avuga ko ku kijyanye n’inzira y’abafite ubumuga inyerera kubera imiterere y’amakaro, nabyo bizasuzumwa bikigwaho byaba byihutirwa bakayahindura bakaba kandi bazubahiriza ibyo Umujyi wa Muhanga usaba, ngo inyubako ibashe kuba nyabagendwa.

Nsengiyumva avuga ko bitarenze igihe cy’ukwezi kumwe Gare ya Muhanga izaba yamaze gusanwa, ku buryo burambye kuko yaherukaga gusanwa ariko ibyashyizwemo ntibyamaze kabiri bitarasenyuka, kugira ngo abayigana bagakomeza guhabwa serivisi inoze.

Gare ya Muhanga urebeye inyuma
Gare ya Muhanga urebeye inyuma
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka