Abakoresha bibukijwe ko kudaha abakozi ibyo bemererwa n’amategeko bihanirwa

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) hamwe n’Umujyi wa Kigali, byaburiye ibigo by’abikorera ko bizahanirwa kudaha abakozi babyo ibyo bemererwa n’amategeko.

Ubugenzuzi bwakozwe n’izi nzego bugaragaza ko hari abakoresha bo mu nzego z’abikorera batinda guhemba abakozi, ababahemba umushahara muto cyane (intica ntikize), kubakoresha amasaha y’ikirenga ndetse no kutabaha ikiruhuko.

RSSB ikomeza ivuga ko abakoresha badaha abakozi ubwisungane mu kwivuza ndetse n’abatabateganyiriza muri Pansiyo, hari ibihano bagiye gufatirwa.

MIFOTRA ivuga ko abakozi bagera hafi kuri 40% mu bigo by’abikorera byo mu Mujyi wa Kigali bahemberwa mu ntoki bitemewe, kuko umukoresha asabwa guhembera umukozi we muri banki.

MIFOTRA ivuga ko hafi 31% ari bo bahemberwa kuri Mobile Money, 15.8% bagahemberwa muri za SACCO, hanyuma 12.8% akaba ari bo bahemberwa mu zindi Banki.

MIFOTRA, RSSB n’Umujyi wa Kigali bivuga ko abagenzuzi b’Umurimo bagiye gukaza uburyo bwo kumenya abakozi barenganywa n’abakoresha babo, hakazabaho gucibwa amafaranga y’ihazabu cyangwa gufunga ikigo bibaye ngombwa.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza, Urujeni Martine agira ati "Iby’ibanze ni umushahara, hari ukudahabwa umushahara, guhabwa umushahara w’intica ntikize cyangwa ugasanga umukozi aho kugira ngo ukwezi gushire ahembwe, agahembwa nyuma y’amezi abiri cyangwa atatu."

Umukozi muri Hotel akaba n’umukoresha witwa Batamuliza, asaba Leta gushyiraho Itegeko rigena umushahara fatizo abikorera batagomba kujya munsi mu guhemba abakozi babo, kuko ngo hari abakozi benshi barenganywa bagahabwa umushahara w’intica ntikize.

Batamuliza ati "Dufite abashinzwe umutekano (abasekirite) baza ku kazi saa kumi n’ebyiri za mu gitondo bagataha izindi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, agahembwa amafaranga ibihumbi 30!"

Ati "Uyu muntu murumva azakora ate! Azapfira aho, hari n’abatarya, Nyakubahwa Minisitiri mudufashe, ndagira ngo tuzatware RIB muri ibi bigo byo hasi, abantu bafite ibigo byabo bwite harimo n’abanyamahanga baraduhohotera bikabije."

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, mu kumusubiza yavuze ko atari we wenyine ushobora gufata icyemezo, ariko ko inzego zitandukanye zirimo kubyigaho.

Ku bindi bibazo byo kutubahiriza uburenganzira bw’abakozi mu nzego z’abikorera, Minisitiri Kayirangwa akomeza agira ati "Hari ibihano, akenshi bijyana no gutanga ihazabu(amande), hari no gufunga ikigo mu gihe hari amakosa akomeye."

Abagize Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) muri iyi nama y’inzego za Leta n’abikorera, bavuze ko urwo rwego rutazihanganira ihohoterwa ririmo no gukoresha abana batujuje imyaka 18 y’amavuko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

No muri reta biriho.
Muri Kamonyi Health center abakozi bararengana cyaneee,hari umugore witwa chantal ngo ni titulaire afata abakozi akabaca mo ibice,agahemba bamwe abandi akabareka,amasaha y,umurengera Kandi ashobora no kumara 2 weeks ataragera mu kigo.Atazi situation abakozi bari gukoreramo,aho n,imiti ishira ntabimenye.guhemba abakozi byo ntubimubaze.

Kamonyi yanditse ku itariki ya: 9-02-2023  →  Musubize

Abikorera bahonyora uburenganzira bw’ abakozi! birakabije rwose MIFOTRA ikaze ibihano kandi ibishyire mu bikorwa! Njye utanga iki gitekerezo ndi umwe mu barimu bakorera ku ishuri ryitwa La Divine International Christian School riherereye mu karere ka Kicukiro umurenge wa Kanombe akagali ka Busanze Umudugudu wa Antene!
Tumaze amezi arenga 10 tutazi ikitwa umushahara. Iki cyibazo twakigejeje ku Mugenzuzi ushinzwe umurimo mu karere ka Kicukiro ariko nta bufasha twigeze tubona! Mudukorere ubuvugizi umukoresha yubahirize amasezerano y’ akazi twagiranye!
Murakoze.

alias yanditse ku itariki ya: 8-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka