Abakoresha basabwe gushyiraho amabwiriza ngengamyitwarire akumira ruswa ishingiye ku gitsina

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko inzego zisabwa gushyiraho amabwiriza ngengamyitwarire ku bakozi n’abakoresha, nka bumwe mu buryo bwo kurwanya ruswa ishingiye ku gitsina.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine

Nirere yari mu Nteko ku wa Gatatu asobanura raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2021/2022, na gahunda y’ibizakorwa mu mwaka wa 2022/2023.

Umwe mu badepite, Dr Frank Habineza, yagarutse kuri Raporo y’Umuryango Transparency International-Rwanda, ivuga ko ruswa ishingiye ku gitsina ingana na 52% mu zakwa, kandi ikaba iri mu nzego zitandukanye zaba iza Leta n’izigenga.

Dr Habineza agira ati "(Muri iyo raporo) hagaragajwemo inzego zitandukanye ndetse zirimo n’inzego nkuru, nagira ngo numve niba ibyo bintu hari ukuntu mubikurikirana kuko biragayitse cyane, kandi biratesha Igihugu isura nziza."

Umuvunyi Mukuru mu kumusubiza yavuze ko na bo hari igenzura bakoze muri 2020, bagasanga iyo ruswa ihari mu nzego zitandukanye, bakaba baratangiye kubikurikirana ndetse bashyiraho ingamba zitandukanye.

Nirere Madeleine avuga ko Urwego rw’Umuvunyi rwasabye ishyirwaho rya Komite zo kurwanya ruswa zigizwe n’abakora mu nzego za Leta, iz’abikorera ndetse na Sosiyete Sivile.

Ati "Inzego zatangiye gukurikirana mu buryo bw’inshinjabyaha ababigizemo uruhare, ariko nanone twasabye gushyiraho izo Komite zo kurwanya ruswa, n’amategeko cyane cyane mu bijyanye n’imitangire y’akazi, hagashyirwaho amabwiriza ngengamyitwarire kuko uburyo bwo gushyira abakozi mu myanya buteza icyuho."

Umuvunyi Mukuru avuga ko hari n’andi moko ya ruswa mu nzego zitandukanye za Leta n’izigenga, cyane cyane ruswa yo kunyereza umutungo no kwakira indonke.

Inteko Ishinga Amategeko yumva ibisobanuro kuri ruswa itangwa mu nzego zinyuranye
Inteko Ishinga Amategeko yumva ibisobanuro kuri ruswa itangwa mu nzego zinyuranye

Hari abadepite bavuga ko ruswa ishingiye ku gitsina ivugwa cyane mu nzego nkuru z’Igihugu, muri za Minisiteri, mu nzego z’ibanze, muri Polisi, mu mashuri yisumbuye na za Kaminuza, mu miryango igize Sosiyete Sivile no mu bikorera.

Umuryango Transparency International-Rwanda uvuga ko mu bushakashatsi wakoze muri uyu mwaka wa 2022, mu bantu b’igitsina gore babajijwe, 75% muri bo bavuga ko bahuye na ruswa ishingiye ku gitsina mu kazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka