Abakoresha barasabwa kugirana ibiganiro n’abakozi basubikiwe amasezerano y’umurimo

Umugenzuzi mukuru w’umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Nkundimana Obess aragira inama abakoresha kugirana ibiganiro n’abakozi babo basubikiwe amasezerano y’akazi kuko nta nyungu bose bafite mu kuyasesa burundu.

Abitangaje mugihe tariki ya 01 Nyakanga 2020, ari bwo iminsi iteganywa n’amategeko ku mukozi wasubikiwe amasezerano izaba irangiye kugira ngo hakurikizwe ibiteganywa n’amategeko mu gihe amasezerano adasubukuwe.

Umwarimu tutatangaje amazina ku mpamvu z’umutekano w’akazi, avuga ko itariki ya mbere Mata 2020 ari bwo amasezerano ye y’akazi yasubitswe.

Icyakora na byo ngo yabyumvise muri bagenzi be kuko atigeze abona ibaruwa ibimumenyesha. Avuga ko igihamya cy’uko yasubitswe ari uko atongeye kubona umushahara.

Avuga ko atarafata umwanzuro w’icyo azakora mugihe igihe giteganywa n’itegeko cyo kuyasesa cyangwa kuyasubukura kuko ataravuganaho n’umukoresha we. Kuri we avuga ko ubundi umukoresha yakabaye abavugisha bakagira icyizere ko bakiri kumwe.

Ati “Niba hari n’ikibazo cy’ubukene numva bakomeza kutuvugisha kuko njya numva ngo imvugo nziza iherekeza niba ari umusazi n’ubwo tutaribo. Nyuma yo gusubika amasezerano buriya umubano ntuba urangiye wagombye gukomeza tugakomeza kuvugana, bakazampamagara nanjye numva mbafite ku mutima”.

Mugenzi we wigisha ku ishuri Regina Pacis ry’i Musanze avuga ko ategereje icyo umukoresha azababwira nyuma ya tariki ya mbere Nyakanga, icyakora we agashima ko yagobokeshejwe ibiribwa n’ubwo atabonye umushahara.

Agira ati “Sindamenya icyo tuzakora kuko ntacyo baratubwira, gusa baduhaye ibiribwa tubasha kubaho. Dutegereje itariki turebe ko baduha imperekeza cyangwa baduhemba”.

Umuyobozi w’ishuri Hill Side Matimba mu Karere ka Nyagatare Timuzigu Tom, avuga ko nubwo batavugana n’abakozi babo ariko babafite ku mutima. Ngo barimo gukora ibishoboka kugira ngo nyuma y’amezi atatu y’isubikwa ry’amasezerano bazafashe abakozi babone ko bakiri kumwe.

Agira ati “Natwe ntitwicaye turimo gushaka inguzanyo mu kigega Iramiro kugira ngo nibura nyuma y’amezi atatu dushake uko twatangira guhemba abakozi bacu kuko ntahandi bakura ni ku ishuri bigishaho, tugomba kubafasha”.

Umugenzuzi mukuru w’umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Nkundimana Obess avuga ko nta nyungu umukozi afite mu gusezererwa ndetse ngo n’umukoresha ntayo abifitemo. Asaba abakoresha gushyira imbere ibiganiro mu bakozi babo bakabaha na gihamya ko bakiri abakozi babo.

Ati “Nta nyungu umukozi afite gusezererwa nta n’inyungu umukoresha afite gusezerera umukozi. Nibaganire itegeko riteganya iminsi 90, byagaragara ko nta kazi gahari umukozi agahabwa ibiteganywa n’itegeko ariko nanone uyu munsi umukozi ntakeneye guhabwa imperekeza kuko arabizi ko amashuri azafungura mu kwa cyenda”.

Akomeza agira ati “Baganira ntibasese amasezerano itegeko riteza imbere umwuka w’ibiganiro kuko ni amasezerano, ni ubwumvikane hagati y’umukozi n’umukoresha. Umukoresha yaha umukozi gihamya ko azamusubiza mu kazi”.

Nubwo hagomba kubaho ibiganiro hagati y’umukozi n’umukoresha ariko nanone, ngo umukozi afite uburenganzira busaba gusesa amasezerano mu gihe atanyuzwe n’ibiganiro agahabwa ibiteganywa n’amategeko. Icyakora ngo abakozi ntibakwiye kureba ibikubiye mu itegeko gusa kuko ibibazo byatumye amasezerano adakomeza kubahirizwa byaje bitunguranye bitaturutse ku mukoresha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nyabuna muturwaneho abakoresha bacu bafunze umutwe.nibagire tugirane amasezerano twe badufatire amafara mW’ iramiro inyu nitwe zireba ntakibazo turasabako leta nayo yabigiramo uruhare ahubwo ataribyo bariyabo ntacyo bibabwiye

Sam yanditse ku itariki ya: 24-06-2020  →  Musubize

Itegeko riteganya ko gusubika amasezerano ku mpamvu z’ubukungu butameze neza bitarenza iminsi 90. Ariko kuyasubika kubera ibihe bidasanzwe (force majeure) nta minsi ntarengwa iteganywa mu itegeko. Keretse iyo force majeure ivuyeho nibwo amasezerano ashobora gusubukurwa.

FIDELE yanditse ku itariki ya: 17-06-2020  →  Musubize

Nibyiza ko hagati yumukozi numukoresha habaho ibiganiro ariko byagaragaye ko Covid19 yabaye imbarutso yo kwikiza bamwe mu bakozi kubera gutanga ibitekerdezo birengera inyunguzabakozi kuko ahebshi wasanga ga umukoresha yumvaga ko igitekerezzo cye ari yo cyagenxederwaho, umukozi yatanga igitekerezzo cye akabizira. Rero nitanze ho urugero nuko umukoresha wanjye yangaje abandi mugihe nari muri chomage techique, mbimenyesha ninzego zibishinzwe ariko nt feedback nabonye. Rrfedro haganira nubundi abari basanzwe baganira. Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 17-06-2020  →  Musubize

Mudufashe badusubize mukazi kuko ubuzima buri kuba bubi cyane.
Kandi Turabashimira ubuvugizi mudukorera

Ferdinand yanditse ku itariki ya: 17-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka