Abakoresha barasabwa kugira inama abakozi ku mikoreshereze y’imishahara
Ihuriro ry’abakora umwuga wo kwita ku bakozi mu Rwanda ryitwa ‘People Matters Kigali-Rwanda’ rirasaba abakoresha kujya bafata umwanya wo kugira inama abakozi uburyo bw’imikoreshereze y’umutungo, mu rwego rwo kugira ngo barusheho gutanga umusaruro mukazi.
Abagize iri huriro bagaragaza ko impamvu zituma umusaruro uba muke mu kigo runaka atari ukuba kidakora neza gusa, ko ahubwo bishobora no guturuka ku kuba abakozi bahugira mu gutekereza ku mikoreshereze y’umusahara bigatuma badakora uko bikwiriye.
Munyengango Jeff, umuyobozi w’ishami rishinzwe abakozi muri GIZ mu Rwanda no mu Burundi, avuga ko umukoresha ari we ukwiye gufata iya mbere akumva imitekerereze y’abakozi ku birebana n’amafaranga.
Ati “Twabonye ko umukoresha afite inshingano y’ibanze yo kuba ari we utera intambwe ya mbere akajya kumva abakozi, akamenya icyo batekereza ku bijyanye n’amafaranga. Ese ayo binjiza arahagije, icya kabiri ayo bafite yo bayabyaza umusaruro bate, izo ni inshingano z’umukoresha”.
Munyengango avuga ko kugira ngo ibi bishoboke, ibigo bisabwa gushyiraho gahunda zihamye zo kwigisha abakozi, cyangwa se abakozi hagati yabo bagasangira ubunararibonye.
Avuga ko kandi abayobozi b’ibigo bakwiye gushyiraho uburyo baganira n’abakozi ku buryo babisanzuraho, bityo bakabasha kumenya ibibazo bibazitira gutanga umusaruro ukwiye.
Ati “Burya umukozi uza kugusaba inguzanyo y’igihe gito, akaza inshuro ebyiri, eshatu mu mwaka, bishatse kuvuga ko hari ikibazo ashaka gukemura. Icyo rero ni cyo wakwiye kumenya mbere y’uko wishimira kumuguriza. Ushobora no gusanga afite amadeni ahandi amuremereye atuma yicara mu kazi akiragahorairwa atekereza amadeni afite”.
Murenzi Steven na we ashinzwe abakozi mu Kigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), akaba ari na we wagize igitekerezo cyo gushyuraho iri huriro ry’abashinzwe kwita ku bakozi, kugira ngo bajye baganire uburo abakozi mu bigo barushaho kwitabwaho, bityo na bo bakabasha gutanga umusaruro ibigo bakorera biba bibakeneyeho.
Murenzi avuga ko kwita ku mibereho y’umukozi by’umwihariko ku mikoreshereze y’umushahara ahembwa kugira ngo ubashe kumutunga no gukemura ibyo akeneye byose ari ingenzi, kuko iyo bidakozwe igihombo kigaruka ku kigo akorera.
Murenzi kandi avuga ko abashinzwe abakozi bakwiye gushyira imbaraga cyane ku kwigisha abakozi kumenya umushahara bahembwa, uburyo bwo kueukoresha neza ndetse no kuwubyaza umusaruro.
Ati “Hari ugukora ubuvugizi umushahara ukiyongera, ariko hari igihe bidashoboka. Umuntu ukamwigisha uti ese ko ufite iki, ubasha kukitwaramo neza? Umukozi akabasha kwimenya, ibyo twita ‘Financial therapy’. Hari uwo amafaranga agera mu biganza agasa n’aho ari kumurya, hakaba n’undi uzi ko iyo abonye ikintu gihenze iyo atakiguze aba yumva atabayeho! Hari n’undi uba wumva ko atabaho adafite imyenda (amadeni), agafata imyenda irenze ubushobozi bwe. Abo bose rero ukagenda ubaganiriza ukabagira inama”.
Ku ruhande rw’abayobozi b’ibigo (CEOs), Dianah Mukundwa uyobora SONARWA Life, avuga ko amafaranga (umushahara) ku mukozi ari ikintu cy’ingenzi, ariko agasaba ko umukozi ayagiraho ubwenge.
Ati “Amafaranga iyo aje hari abahitamo kuyakoresha yose agashira, ariko ubwenge ni ukugira ayo ukoresha, ariko ukagira n’ayo wizigamira witeganyiriza ejo hazaza”.
Uyu muyobozi rero akavuga ko ubu bwenge hari abakozi batabuzi, ari na yo mpamvu hakenewe ko abayobozi b’amashami ashinzwe abakozi mu bigo bagomba gushyiraho uburyo bwo kwigisha abakozi imikoreshereze y’imishahara.
Ati “Uyoboye abakozi ashobora kubashakira abantu baza kubigisha kuko hari abatabikora kuko batabizi. No mu kigo imbere hari ubwo haba harimo ababikora, ariko kuko bataganira na bagenzi babo ntibabimenye, bityo rero hakwiye ko HR ashyiraho ubwo buryo bwo kungurana ibitekerezo. Abayobora abakozi bashobora no gusaba ibigo byo hanze ubufatanye n’abakozi babo, bagakorana ku bijyanye no gufasha abakozi kugira ubumenyi ku mikoreshereze y’umushahara”.
Uyu muyobozi kandi asaba abakoresha kutareba gusa ku musaruro bifuza ku bakozi, ahubwo ikigo na cyo kikagira gahunda zigamije gushyigikira abakozi.
Ikindi uyu muyobozi asaba abayobora ibigo ni ugushyiraho uburyo bworoshye bahura n’abashinzwe abakozi, mu rwego rwo kugira ngo bajye baganira byoroshye ku mibereho y’abakozi.
Ihuriro ‘People Matters Kigali-Rwanda’ ryiyemeje kujya rihura nibura inshuro imwe mu gihembwe, ku wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri 2024 rikaba ryari rihuye ku nshuro ya kabiri, baganira ku nsanganyamatsiko irebana n’imikoreshereze y’amafaranga mu bakozi.
Murenzi Steven warishinze avuga ko ugereranyije n’inshuro ya mbere, abakozi bashinzwe kwita ku bakozi mu bigo bagenda bitabira ubutumire mu mahuriro, kuko nk’inshuro ya mbere hitabiriye ababarirwa muri 40, ariko ku nshuro ya kbiri bakaba bari hafi mu 100.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|