Abakoresha barasabwa kudahirahira basesa amasezerano y’umurimo

Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri mu Rwanda (Rwanda Extractives Workers Union (REWU), Mutsindashyaka André, arasaba abakoresha kubahiriza itegeko ry’umurimo ntibasese amasezerano y’akazi ndetse n’abayasubitse bakayasubukura kuko abatazabyubahiriza abazaba bishe itegeko ry’umurimo kandi babihanirwa.

Abakozi bakora mu mabuye y'agaciro i Rwinkwavu
Abakozi bakora mu mabuye y’agaciro i Rwinkwavu

Abitangaje mugihe bamwe mu bakozi bakora mu birombe by’amabuye y’agaciro bya WOLFRAM i Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, bavuga ko basubikiwe amasezerano bamwe badahawe n’umushahara w’ukwezi kwa gatatu kandi baragukoze.

Umukozi utifuje ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano w’akazi, avuga ko kuwa 21 Mata ari bwo bahagaritse akazi kubera gushyira mu bikorwa ingamba zijyanye no kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Umukoresha we wahawe akazi na WOLFRAM ngo nta cyo yigeze abaha kugeza uyu munsi, nyamara ubundi ngo bagasubikiwe amasezerano ari uko babanje guhabwa umushahara bakoreye.

Agira ati “Turamubaza buri munsi akatubwira ngo kompanyi (Wolfram) yabuze uko yakora imishahara ngo aduhembe, nyamara tukumva abayikorera barahembwe tukumva ni ikibazo gikomeye, amasezerano yarasubitswe ariko byagakozwe ari uko twahembwe ukwezi twakoreye”.

Umukozi wa WOLFRAM na we utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko bahawe kimwe cya kabiri cy’umushahara w’ukwezi kwa gatatu ndetse na bo bamenyeshwa ko amasezerano y’umurimo wabo asubitswe mugihe kitazwi guhera kuwa 01 Mata, ngo kubera ikibazo cy’ubukungu ndetse n’icyorezo cya COVID-19.

Uyu avuga ko uretse imikoranire myiza afitanye na kompanyi ya Wolfram, yakabaye abaza impamvu yahembwe igice cy’ukwezi kandi urebye yaragukoze kose.

Ati “Itariki ya mbere z’ukwezi kwa kane twabonye ibaruwa isubika amasezerano y’umurimo igihe kitazwi ngo kubera ikibazo cy’ubukungu na COVID-19. Nabonyemo icy’ubukungu nanga kwirirwa mbaza impamvu mpawe icya kabiri cy’umushahara wanjye w’ukwezi kwa gatatu”.

Akomeza agira ati “Ubundi iminsi y’akazi ni 25 mu mategeko, bahagaritse dukoze 21 urumva haburaga ine gusa. Ikindi imishahara itegurwa tariki 20, urumva ko ukwezi naragukoze. Mu mategeko nagombaga kuyabona yose ariko nyine dukorana neza naricecekeye”.

Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri (Rwanda Extractives Workers Union (REWU), Mutsindashyaka André, arasaba abakoresha kubahiriza itegeko ry’umurimo ntibasese amasezerano y’akazi, ndetse n’abayasubitse bakayasubukura n’igihe ikibazo cya COVID-19 cyarangiye ntibashake abakozi bashya ahubwo bagakomezanya abo bari basanganywe.

Ati “Itegeko ry’umurimo rigomba kubahirizwa, abakoresha tubasaba kudasesa amasezerano y’umurimo, n’abayasubitse bakazayasubukura n’ikibazo cya Coronavirus cyarangira wa mukozi agasubizwa akazi aho gushyiramo abandi bashya kuko bidakozwe gutyo abo tuzabakurikirana”.

REWU kandi irasaba abakoresha gufasha abakozi by’umwihariko abo gahunda ya #GumaMuRugo yatangiye bari kuri site z’aho bakoreraga mu turere badatuyemo.

Mu byo Sendika REWU yakoze uyu mwaka, harimo gufasha abakozi 1,300 batari bafite amasezerano y’umurimo kuyabona ndetse banateganyirizwa izabukuru.

Abakozi 645 bafunguriwe konti n’abakoresha babo batangira guhemberwa muri za banki, abakozi 47 basezerewe mu kazi binyuranyije n’amategeko bagasubizwamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Njye mwampfasha mukampa numero ya sendika y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kko umukoresha wanjye yansezereye atampebye amezi 5.kugera ngo ndebe niba narenganurwa. Numero yanjye ni 0788790600.murakoze

Mitsindo Pacifique yanditse ku itariki ya: 2-05-2020  →  Musubize

Nanjye mpfite ikibazo cyijyanye no kuba ntarahembwe amezi atanu kdi umukoresha wanjye yamaze kunsezerera.mwampfasha mukampa no ya sendika y’ubucukuzi bwa mabuye ya gaciro,nkareba ko bandenganura.murakoze 0788790600 niyo numero yanjye

Mitsindo oacifique yanditse ku itariki ya: 2-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka