Abakoresha barasabwa kubahiriza amabwiriza arebana n’umurimo

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama igamijwe kureba uko ibijyanye n’abakozi n’umurimo bihagaze mu Rwanda, yitabiriwe n’abahagarariye ibigo bitandukanye birimo ibya Leta n’ibyigenga, yasabye abakoresha kubahiriza amabwiriza arebana n’umurimo.

Minisitiri Rwanyindo Kayirangwa Fanfan
Minisitiri Rwanyindo Kayirangwa Fanfan

Minisitiri Rwanyindo yasabye amahuriro y’abakozi n’abakoresha kujya bateza imbere umuco wo kugirana ibiganiro, kugira ngo bagere ku masezerano bumvikanyeho.

Yagize ati “Guteza imbere umurimo unoze mu rubyiruko, ni ibintu bikenewe cyane, twizera ko inzira zo kuganira ari zo zikwiye. Imbaraga zikoreshwa muri urwo rwego ubu, zije mu gihe nyacyo kuko ubu dusigaranye igihe gito ngo tugere ku ntego Igihugu cyihaye yo guhanga nibura imirimo ibyara inyungu igera kuri Miliyoni 1.5 nk’uko bikubiye muri gahunda y’Igihugu y’impinduramatwara (NST1) yo mu 2017-2023”.

Ni inama yabaye ihuje abakoresha bo mu bigo bya Leta n’iby’abikorera ndetse n’abahagarariye amahuriro y’abakozi ndetse n’abafatanyabikorwa baturutse mu Mujyi wa Kigali, aho byagaragajwe ko gufata umukozi nabi, cyane cyane mu rwego rw’abikorera bigira ingaruka yaba ku mukozi ndetse no ku mukoresha.

Kayiranga Jean Pierre wo mu Karere ka Kicukiro, ni rwiyemezamirimo ukora mu bijyanye n’ubworozi, akaba akoresha abakozi bagera kuri 20, yemeza ko kudafata neza abakozi bibaca intege mu murimo wabo.

Yagize ati “Nemeza cyane rwose ko kunanirwa kuzuza ibyo ugomba umukozi, harimo kumuha umushahara n’ibindi bya ngombwa nko kumutangira umusanzu mu kigega cy’ubwiteganyirize, bigira ingaruka ku musaruro atanga, kandi bikabangamira umukoresha ndetse n’uwo mukozi”.

Abitabiriye iyo nama, batanze ibitekerezo ku byakorwa mu rwego rwo kunoza umurimo, harimo guteza imbere ubwumvikane hagati y’abakozi n’abakoresha kugira ngo habeho amakimbirane makeya, kuzamura ubushobozi bw’abakozi, gushyiraho za komite zishinzwe ibiganiro hagati y’abakozi n’abakoresha, kurwanya ikoreshwa ry’abana, kongera ibikorwa by’abagenzuzi b’umurimo, gukurikirana ishyirwaho ry’umushahara fatizo n’ibindi.

Iyo nama yateguwe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, ikaba yarabaye ku ya 7 Gashyantare 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka