Abakoresha barakangurirwa gukundisha abakozi umurimo
Abakoresha bafite inshingano zo gutuma abo bakoresha bakunda akazi bakora, babaha ibyo babagomba, bakanabaha agaciro; nk’uko bitangazwa n’Umuryango ushinzwe Imicungire y’Abakozi mu Rwanda (RHRMO).
Ugendeye ku byagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta ya 2008, uyu muryango Rwanda Human Ressource Management Organization utangaza ko abakozi bagera kuri 40% bo muri Leta nta bushobozi buhagije baba bafite naho muri bigo byikorera bagera kuri 60%.
Kuba nta bushobozi buhagije baba bafite si uko nta kazi baba bazi, ahubwo baba babura amahugurwa atuma bagendana n’igihug n’akazi gakenewe, nk’uko bitangazwa na Steven Karangwa, umuyobozi w’uyu muryango.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 29/11/2012 cyateguraga amahugurwa y’abakozi, Karangwa yatangaje ko ubushobozi bw’umukozi bugenda bwiyubaka muri bo bitewe n’uburyo bagenda bahugurwa.
Umuyobozi w’umuryango RHRMO asanga abakozi bakwiye gufatwa neza kandi bakarindwa guhora bimuka, kuko hari ubumenyi baba bajyanye bikagorana kubona undi mukozi ufite ubunararibonye nk’ubwo ugiye yari amaze kugira.
Yagize ati: “Kugenda no kugaruka kw’abakozi bigira ingaruka ku kazi kuko umukozi aba ajyanye ubunararibonye. Ibyo bigaterwa n’uko abakozi bafatwa kuko ntawe ubakurikirana”.
Umuryango Rwanda Human Ressource Management Organization washinzwe mu 2009, uje wunganira gahunda Leta y’u Rwanda yashyizeho yo kongerera abakozi ubumenyi, mu rwego rwo kongera ubukungu bw’igihugu no kurengera abakozi.
RHMO ifite intego yo gushyiraho ihuriro rigamije guteza imbere umwuga wo gucunga abakozi by’umwuga, bitewe n’uko hambere abakozi bashinzwe abakozi batahabwaga agaciro, kandi aribo bashinzwe kumenya ibibazo by’abakozi.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|