Abakoreraga muri Kigali bataha mu nkengero zayo bizagenda bite?
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Rwanda, Prof. Shyaka Anastase, yatangaje ko abakorera mu Mujyi wa Kigali ariko batahatuye batemerewe kuza kuhakorera kuko amabwiriza mashya agamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 abuza ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’Intara.

Minisitiri Shyaka yabitangaje mu kiganiro yagiranye na RBA cyari kigamije gusobanura ibikubiye mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kane tariki 30 Mata 2020, avuga ko Abanyarwanda bagomba kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19.
Minisitiri Shyaka avuga ko ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara zitemewe, kandi ko abantu bagomba kubahiriza amabwiriza uko ari, kuko izi ngamba zashyiriweho gukumira iki cyorezo, ati « turangayeho gato cyakwiyongera. »
Yabikomojeho ubwo yabazwaga ku kibazo cy’abaturage batuye mu nkengero z’Umujyi wa Kigali ariko bakorera muri uwo mujyi bibaza niba bazajya bemererwa kujya kuwukoreramo.
Zimwe mu ngero zatanzwe ni abatuye i Nyamata n’abandi nko ku Ruyenzi muri Kamonyi bambuka Nyabarongo, kimwe n’abatuye i Nyagasambu bakorera Kigali bagataha mu Ntara, abatangariza ko bakwitonda.
Ku birebana n’imiryango itari iya Leta ifite ibiro i Kigali ariko ikorera mu Ntara, Minisitiri Shyaka yasobanuye ko iyo miryango ifite abakozi bayihagarariye mu Ntara n’Uturere bazakomeza gukoresha ikoranabuhanga aho bishoboka.
Mu Rwanda hamaze iminsi hagaragara ubwiyongere bw’abarwayi bashya ba COVID-19, Minisiteri y’Ubuzima ikavuga ko ubwiyongere bugaragagara cyane cyane mu bashoferi b’imodoka zitwara imizigo n’abakorana na bo. Minisitiri Shyaka yavuze ko nubwo ingendo zakomorewe mu ntara hari uturere twihariye nk’ahagaragara umwihariko mu kurwara iki cyorezo kimwe n’ahafite ibigo bicumbikira abavuye hanze nka Rusumo hagomba gukazwa ingamba.
Yagize ati ; « Nubwo ingendo mu Ntara zemewe ahari umwihariko abantu bafite uko bagenda, aho dukeneye kwirinda tugomba kubikora, kandi tuzakoresha ingamba zose kugira ngo turwanye uko ubwandu bwakwiyongera cyane cyane ahantu hari umwihariko mu mijyi n’uturere nka Kirehe, Kagitumba, Musanze, Rubavu, Rusizi na Huye, niba bisaba ko na hoteli na bisi biba biretse gukora tuzabikora. »
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|
Iki kiganiro cya Hon.Minister wa Minaloc nagikurikiye,abataha mu nkengero za Kigali yabasabye kuba bihanganye ariko njye ndibaza ku ngendo z’abakozi bari muntara bagomba guca Kigali bajya mu kazi mu zindi ntara.Nkanjye ntuye Iburasirazuba ngakorera mu majyepfo.Ndabigenza nte ko aho nkorera (Ikigo cyigenga) barimo kumpamagara ngo nitabire akazi?Mungire inama.
Izi ngamba Ni ngombwa cyane ark nanone hari nkimiryango yari yaraje gusura, bakaba Bari bategereje ko lockdown irangirana na mata. Abobo hyagenda gute? Kandi bafite abana muntara?
nibyo koko abanyarwanda dukwiye gukomeza ingamba