Abakorerabushake barafasha abagenzi ku ‘Gerayo Amahoro’

Muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka, urubyiruko rw’Abakorerabushake ruri mu bikorwa byo gufasha Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda kuyobora abagenzi mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutekano w’abaturage.

Ibi ni ibyagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi ACP Boniface Rutikanga ku ruhare rw’urubyiruko rw’abakorerabushake muri ibi bihe byo gusoza umwaka aho rutanga umusanzu wo gufasha Polisi kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

Ati “ Bari basanzwe bafasha ubuyobozi mu bikorwa bitandukanye birimo irondo ry’umwuga n’iritari iry’umwuaga ariko muri ibi bihe by’iminsi mikuru barimo gufasha abagenzi kumenya aho bategera imodoka zijya mu byerekezo by’igihugu bitandukanye kwizihizayo iminsi mikuru”.

Impamvu aba bakorerabushake bifashishijwe ni uko mu bihe by’iminsi mikuru hashyizweho ahantu hazategerwa imodoka zijya mu ntara kugira ngo bigabanye ubucucike n’umuvundo bw’abahuriraga muri Gare ya Nyabugogo ndetse hirindwe n’impanuka zaturuka kuri uwo muvundo no kuba hari umugenzi wabura imodoka biturutse ku bwinshi bwabo nk’uko umuvugizi akomeza abisobanura.

Ati “Abakorerabushake bafasha abagenzi kwambuka hatabayeho kubangamira ibinyabiziga igihe bageze ahagenewe kwambukira abanyamaguru, ‘Zebra crossing’ kuko bikumira impanuka zaturuka ku muyobozi w’ikinyabiziga ushobora kwambuka atabonye umugenzi cyangwa umugenzi wakoresha nabi ahamugenewe akaba yateza impanuka”.

N’ubwo ariko uru rubyiruko rw’abakorerabushake rufasha mu bikorwa by’umutekano wo mu muhanda rubamo ibyiciro kuko hari ababihuguriwe kumenya uko bahagarika ibinyabiziga, kumenya uko bambutsa abana mu muhanda ndetse no ku bantu bakuze.

Uru rubyiruko ntabwo rwifashishijwe mu mujyi wa Kigali gusa kuko rwagiye rugaragaraga no mu tundi turere.

Ikindi nuko aho baba bari gutanga ubufasha baba bari kumwe n’umupolisi ubunganira igihe habayeho ikibazo gikenera umupolisi ubifiye ububasha muri icyo gihe.

Mu 2013 ni bwo hatangijwe Urubyiruko rw’Abakorerabushake hagamijwe ko rugira uruhare mu kubaka ibikorwaremezo, kubakira abatishoboye, gukumira no kurwanya ibyaha n’ibindi.

Kuva icyo gihe, urubyiruko miliyoni 1,7 bagize uruhare muri ibyo bikorwa. Bamaze kubakira abaturage inzu 1,295, inzu zavuguruwe ni 5,813. Hubatswe ubwiherero 17,321.

Uru rubyiruko kandi rwagize uruhare mu kubaka no kuvugurura imihanda y’imigenderano y’ibilometero 2,582, rwateye ibiti ibihumbi 630, rwubaka uturima tw’igikoni ibihumbi 495.

Urubyiruko rw’Abakorerabushake kandi rwishyuriye ubwisungane mu kwivuza imiryango 4,312.

Mu bindi uru rubyiruko rwakoze harimo gukangurira abaturage kurwanya imirire mibi, kwirinda ibyaha, kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, inda zitera abangavu; gukangurira abaturage kugira ubumenyi ku buringanire n’ubwuzuzanye, uburenganzira bw’umwana n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka