Abakorerabushake ba Croix Rouge bari guhugurwa ku gukumira no guhangana n’ibiza
Abakorerabushake 45 b’umuryango utabara imbabare, Croix Rouge, ku rwego rw’igihugu bari guhugurwa ku masomo yo gukumira no guhangana n’ibiza birimo imyuzure, inkangu, imiyaga ishobora gusenya amazu, imitimgito n’iruka ry’ibirunga.
Ayo mahugurwa yatangiye tariki 12/09/2014 mu karere ka Kirehe azamara icyumweru akaba aje nyuma y’aho bigaragariye ko ibiza bigenda byiyongera hirya no hino ku isi ariko ntihaboneke uburyo buhagije bwo kubikumira bitaraba cyangwa guhangana na byo mu gihe byamaze kuba.

Mu Rwanda na ho hagenda hagaragara ibiza mu buryo butandukanye, iyi ngo ikaba ari yo mpamvu umuryango wa Croix Rouge wateguriye abakorerabushake ba wo bo ku rwego rw’igihugu amahugurwa ajyanye no gukumira no guhangana n’ibiza, nk’uko umunyamabanga mukuru wa wo Karamaga Appolinaire abivuga.
Agira ati “Imbaraga dushingiraho ni abakorerabushake. Mu nshingano za Croix Rouge harimo kubaka ubushobozi bw’abakorerabushake mu rwego rw’igihugu cyangwa kumenyesha bwangu ibimenyetso simusiga tubona ko byazana ikiza runaka”.
Umunyamabanga mukuru wa Croix Rouge y’u Rwanda avuga ko uretse ayo masomo abo bakorerabushake bari guhabwa, muri iki gihe banakora ibindi bikorwa bigamije kugoboka abari mu kaga cyane cyane Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya.

Mu byo bamaze gukora harimo umudugudu bubakiye abo Banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya, abahawe amazu muri uwo mudugudu bakavuga ko ibikorwa bya Croix Rouge byabasubije icyizere mu gihe birukanywe muri icyo gihugu bambuwe utwabo twose nk’uko Ntaganda Saveri abivuga.
Ati “Umuntu kuba yari afite umutungo [akawamburwa] agasigara amara masa ni ikibazo, ariko twageze ino aha Leta iratwakira, Croix Rouge iratwubakira baduha amatungo, baduha amazu dutahamo, abana bacu bariga, mbese turi mu buzima busanzwe”.

Abakorerabushake bari guhugurwa bavuga ko hari byinshi bamaze kwiga bibaha icyizere ko nyuma y’ayo mahugurwa bazaba bafite ubumenyi buhagije buzabafasha mu gukumira ibiza no gutanga amakuru ku gihe y’aho ibiza bishobora kugaragara nk’uko Akingeneye Angelique, umukorerabushake uhagarariye akarere ka Muhanga muri ayo mahugurwa abivuga.
“Biragaragara ko tuzasohoka mu mahugurwa dufite ubumenyi buhagije bushobora kudufasha mu kwitegura guhangana n’ibiza igihe bishobora kuba byabaye. Kandi ndahamya ntashidikanya ko ubumenyi tuzakuramo buzaba bufite imbaraga ku buryo n’ahantu hagaragaza ibimenyetso by’uko hashobora kuzaba ikiza tukaba twahamenya” uku ni ko abisobanura.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abakorerabushake baturutse mu turere twose tw’igihugu. Umunyamabanga mukuru wa Croix Rouge y’u Rwanda asaba abo bakorerabushake gukora cyane kandi ibyo bazigira muri ayo mahugurwa bakabisangiza bagenzi ba bo ku rwego rw’imirenge, ndetse akaba anabasaba kujya bahura kenshi bakibukiranya ibyo bize kugira ngo bitibagirana.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ndashima croix rouge y urwanda ibikorwa ikorera abanyarwanda kububakira - kurwanya ibiza- nibindi kwigisha abantu uburyo bwo kwihangira imirimo ndumva mbifurije kuzatwigisha amasomo muhahwe.ndetse mubyo mutwigisha gutera ibiti uturima twigikoni twamenye kubikora kubera croix rouge rwanda
croix rouge turayishimira ubufasha itanga cyane ku batishobye kuko byerekana ubumuntu! nibakomereze aho turabashyigikiye
uko bahungurwa ariko nabo bajye bibuka ko ari abakurona bushake banahe kubaturage kuri ubwo bumenyi bahawe aho kubatabara gusa igihe byabaye kuko byaba ari nko kurobera ifi umwana ukamuha akarya utamweretse uko bayiroba