Abakorera Kaminuza ya INILAK barashinja ubuyobozi bwayo kubarira amafaranga

Mu mwaka wa 2007 abarimu n’abandi bakozi bagera kuri 200 ba Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisiti (INILAK), bishyize hamwe basaba ubuyobozi bw’iyo kaminuza kujya bubakata amafaranga make make ku mishahara, kugira ngo buri munyamuryango w’icyo kimina ajye afatamo inguzanyo yamuteza imbere uko abishaka.

Abakozi ba INILAK barashinja ubuyobozi bwayo kubarira amafaranga bizigamiye
Abakozi ba INILAK barashinja ubuyobozi bwayo kubarira amafaranga bizigamiye

Buri kwezi umukozi byibura umwe wa INILAK ngo yashoboraga kubona igishoro cyamuteza imbere adashingiye ku mushahara wonyine cyangwa guhangayika asaba inguzanyo yo muri banki, yishyurwa hongeweho inyungu.

Umukozi wa INILAK utashatse ko amazina ye atangazwa yakomeje aganira na Kigali Today agira ati "Kuva mu myaka itatu ishize byatangiye guhinduka kuko washoboraga kumara nk’amezi atandatu usaba inguzanyo muri icyo kimina ntuyihabwe".

Baketse ko Ubuyobozi bwa INILAK bwababikiye ayo mafaranga, ariko bakomeza kugira n’impungenge kuko uwari uyoboye Komite y’ikimina mu myaka irenga 12 (2008-2020) ari mubyara w’Umuyobozi Mukuru (Recteur) w’iyo Kaminuza.

Covid-19 yaradutse mu mwaka ushize wa 2020 amashuri arafungwa, hageze muri Gicurasi uwo mwaka, Ubuyobozi bwa INILAK bumenyesha abakozi ko busheshe amasezerano y’akazi, ngo babuze ikibatunga kugeza ubwo umwarimu w’iyo kaminuza asaba mugenzi we kumuguriza amafaranga 500.

Abakozi ba INILAK bavuga ko mu kwezi k’Ukuboza 2020 bahise bakuraho ubuyobozi bw’ikimina bitorera Komite nshya bari bizeye ko izabavuganira, itangira gusaba ubuyobozi bwa kaminuza inyandiko zigaragaza uko amafaranga y’ikimina yatanzwe.

Icyo gihe (mu kwezi k’Ukuboza 2020) uwari umuyobozi w’ikimina yatangarije abakozi ba INILAK ko inguzanyo yatanzwe ariko itarishyuwe yarengaga amafaranga y’u Rwanda miliyoni 83, ayari akiri kuri konti y’ikimina ari miliyoni 20, ndetse n’inyungu y’ayo ubuyobozi bw’ishuri bwigeze kwiguriza angana na miliyoni icyenda.

Nyuma y’ukwezi kumwe, muri Mutarama 2021, ubwo iyo komite yatowe yarimo gukora ihererekanya bubasha n’iyari isanzweho kuva mu myaka irenga 12, byaje kugaragara ko muri ya mafaranga miliyoni 20 yavugwaga ko ari kuri konti y’ikimina, hasigaye gusa miliyoni eshatu.

Turyahebwa Robert wayoboye inama y'ikimina ku ya 23 Gashyantare 2021, inama yaranzwe no kutumvikana
Turyahebwa Robert wayoboye inama y’ikimina ku ya 23 Gashyantare 2021, inama yaranzwe no kutumvikana

Iyo komite iyobora ikimina ivuga ko yakurikiranye abatwaye ayo mafaranga isanga ari Umuyobozi Mukuru w’iyo Kaminuza, Dr Ngamije Jean.

Umwe mu baduhaye amakuru akomeza agira ati "Uretse kuba abo bayobozi ari bo batwaye amafaranga yari asigaye kuri konti, hari n’imibare idahura batubwira yagombaga kugaragazwa mu igenzura".

Komite nshya y’ikimina cya INILAK ikimara kujyaho kandi yahise itangira kubaza ubuyobozi bw’iyo kaminuza ibijyanye n’amafaranga ibihumbi bibiri bukata buri kwezi ku mushahara wa buri mukozi kuva mu myaka 20 ishize.

Icyo gihe ubuyobozi bwa INILAK ngo bwavugaga ko ayo mafaranga yiswe aya ’social’ azajya avanwamo ibihumbi 50 yo gutabara umukozi wese wagize ibyago, cyangwa gufasha uwabyaye n’uwashyingiwe.

Abakozi ba INILAK bakavuga ko kuva icyo gihe cyose nta mukozi n’umwe iyo kaminuza yahaye amafaranga yo kumutabara cyangwa kumushyigikira, mu gihe yabyaye cyangwa yakoze ubukwe.

Iyo bakoze imibare basanga ubuyobozi bwa INILAK bwarabakase amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 70 ku mishahara, ariko butaragize n’umwe butabara.

Inama yabereye muri INILAK Kigali
Inama yabereye muri INILAK Kigali

Bamwe mu bagize Komite y’ikimina bavuga ko mu gihe bari bakimara kwegeranya amakuru yose ajyanye n’ikibazo cy’imisanzu y’abanyamuryango, ubuyobozi bwa INILAK bwahise bukoresha Umuyobozi w’Ishami ryigisha Amategeko witwa Turyahebwa Robert, atangira gushaka abakozi bagomba kumushyigikira bagakuraho iyo komite.

Ni ko byagenze mu nama yatumijwe na Turyahebwa ku itariki 23 Gashyantare 2021, ikaba yarahurije hamwe abakozi bose b’i Kigali ku cyicaro cya INILAK i Remera, ndetse n’abakorera amashami y’i Rwamagana n’i Nyanza bitabiriye iyo nama hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ni inama bamwe mu bakozi ba INILAK bavugaga ko itemewe kuko inyuranyije n’umwanzuro w’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki 19 Gashyantare 2021, yanzura ko amateraniro rusange atemewe kugira ngo abantu birinde kwanduzanya icyorezo Covid-19.

Abo bakozi ba INILAK bavuga ko nyuma yo kweguza komite y’ikimina ishinzwe kubishyuriza, amafaranga yabo yose ashobora kurenga miliyoni 180 atagifite uwayakurikirana ngo bayikenuze, kuko icyorezo Covid-19 ngo cyabahungabanyije.

Abo mu yandi mashami bakurikiye hifashishijwe ikoranabuhanga
Abo mu yandi mashami bakurikiye hifashishijwe ikoranabuhanga

Ku rundi ruhande, Kigali Today yabajije Umuyobozi Mukuru wa INILAK, Dr Ngamije Jean iby’ayo mafaranga abakozi bamushinja kubambura, avuga ko nta faranga na rimwe abafitiye.

Dr Ngamije yagize ati "Amafaranga yabo yose (y’ikimina) barayafite, nta faranga na rimwe tubarimo, amafaranga ya ’social’ na yo akwiriye kubazwa abashinzwe ’social’, niba hari ayo ikigo kitabahaye cyayabaha, nta kibazo gihari".

Dr Ngamije avuga ko Kaminuza atari yo ishinzwe imicungire y’amafaranga yo gutabarana kw’abakozi, ahubwo ngo hari amakomite bitoreye abishinzwe.

Uyu muyobozi avuga ko ibibazo birimo guterwa n’abantu bake bakorera INILAK ’bagenda batera induru basakuza hanze’.

Abakozi ba INILAK basaba inzego za Leta kubatabara, zikaza gukorera iyo kaminuza igenzura ryo kumenya uwanyereje amafaranga yabo kugira ngo ayaryozwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

abantu batangaza ibihuha nkibi batahagazeho bajye bakurikiranwa kuko ibi ni ugusebanya.mwitondere ibyo mutangaza

gitimujisho yanditse ku itariki ya: 3-03-2021  →  Musubize

Ko mbona ibinyamakuru wagirango musigaye mucuruza amazimwe. Ibi bintu sibyo kuko UNILAK niho dukora, umuntu guhaguruka akandika ko avugura abakozi tutabizi namwe mukandika koko.

Bibi yanditse ku itariki ya: 27-02-2021  →  Musubize

Hahshh ibaze niba ibi bibera muri université ahandi bimeze bite!! Nibyo abaturage bise amakusanyirizo! Ndavuga amakoperative ari hanze aha!

Luc yanditse ku itariki ya: 26-02-2021  →  Musubize

Biri henshi.
Na StJoseph nyamirambo.

Yohani yanditse ku itariki ya: 26-02-2021  →  Musubize

Iki kibazo iyi nkuru ivuga kirahari muri UNILAK!
Ndetse si ubwambere Dr Ngamije avuzweho ibibazo by’amafaranga.
YEWE UYU MUGABO NGAMIJE AYOBORA MURI APACE NABWO YARI AFITE IBIBAZO BITEYE BITYO!

Zam yanditse ku itariki ya: 26-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka