Abakorera amaradiyo binenze kudaha umwanya abaturage
Bamwe mu bakorera amaradiyo atandukanye mu Rwanda biyemeje kuvugurura ibiganiro batanga, kuko basanga ibyo bari basanzwe bakora bitagirira umumaro abaturage.

Babitangarije mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe Radiyo, wabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Gashyantare 2017.
Sinabubariraga Ildefonse uyobora Radio Ishingiro ikorera mu Majyaruguru, avuga ko kuba mu Rwanda hamaze kugera amaradio 34 ari ibintu byo kwishimira. Ariko akanenga amwe muri yo kutavuganira abaturage, kandi abifitiye ubushobozi.
Yagize ati ”Usanga hari amasaha arenze ane yahariwe ibiganiro bya siporo, bigakurikirwa n’andi masaha nk’abiri y’ibiganiro by’amazimwe n’ubwo biba bikunzwe n’abantu.
Nk’ubu mu nshingano z’Itangazamakuru harimo ukwigisha, ariko nta bantu bavuga ko batsinze ibizamini kubera ko bumvise radiyo, ndetse nta n’abavuga ko babashije kugera ku bukire kubera kubyigishwa na Radiyo”.
Juliet Mutamba umunyamakuru wa Radiyo Izuba ikorera mu Burasirazuba, nawe yemeza ko koko amaradiyo menshi adaha umwanya uhagije abaturage kandi aribo ubusanzwe radiyo zibereyeho.
Avuga ko abicishije mu kiganiro akora cyitwa “Happy time”, agiye kurushaho gutanga umusanzu mu guhindura umuryango Nyarwanda, cyane cyane guhindura ishusho y’urukundo mu rubyiruko rwumva ko gukundana bivuze gusambana.
Rudakemwa Alex umwe mu bakurikira amaradiyo yo mu Rwanda cyane, atangaza ko amaradiyo koko akwiye guhindura gahunda akibuka abaturage, kuko usanga akenshi gahunda nyinshi zinyura ku maradiyo, ziba zigamije inyungu za ba nyirayo.
Ati” Usanga amaradiyo yibanda ku mipira, akibanda ku biganiro by’imiziki n’ibindi by’imyidagaduro bitandukanye kubera ko bayamamazamo cyane.
Ibifitiye akamaro abaturage birimo ubuhinzi, ubworozi ubuzima, ubukungu, ubugeni, umuco n’ibindi ntibihabwe umwanya, kuko usanga akenshi biba bitinjiriza amaradiyo.”
Mugisha Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’abanyamakuru rwigenzura RMC, yavuze ko bagiye guhwitura amaradiyo, kugira ngo atange ijambo ku baturage.
Ati “Abaturage bagomba guhabwa agaciro mu itegurwa rya porogaramu z’amaradiyo, kuba Abanyarwanda benshi bari mu buhinzi, turibaza tuti ese radiyo ifitemo uruhe ruhare! Ni ugukomeza guhwitura”.
Mugisha yongeraho ko hakwiye kubaho inyigo y’uburyo abaturage bagira uruhare mu gushyikira ku buryo bw’amikoro Radiyo zibakorera, kuko amikoro usanga akomeje kuba ikibazo gikomereye amaradiyo menshi mu Rwanda.
Ohereza igitekerezo
|
baribaratinze ahubwo