Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka barishimira ko bafashijwe kubukora mu buryo bunoze

Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka biganjemo abagore barishimira ko bafashijwe kubukora mu buryo bunoza maze bigatuma barushaho gusobanukirwa neza no kubahiriza amategeko, bitandukanye n’uko babukoraga mbere.

Abahuguwe barishimira ko byabafashije kunoza ibyo bakora
Abahuguwe barishimira ko byabafashije kunoza ibyo bakora

Ibi barabivuga nyuma y’imyaka ine Umuryango mpuzamahanga uharaniranira amahoro (International Alert), ushyize mu bikorwa umushinga wishwe “Mupaka Shamba Letu” bishatse kuvuga “Umupaka Isoko y’imibereho yacu”.

Guhera muri Mutarama 2019 bamaze gufasha abagore 1200 bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’u Burundi, hamwe n’abagabo babo bagera kuri 240.

Aha hiyongeraho urubyiruko 240, aho bahawe inyigisho ku guhosha amakimbirane bakundaga kugirana n’abayobozi bukuriye imipaka kubera kutamenya ko muri bicye bakora bashobora gusora kandi bakabikora mu mucyo.

Esther Ingabire ni umuturage wo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi, avuga ko mbere bakoraga ubucuruzi butemewe n’amategeko bakanyura mu mazi ku buryo babuhuriragamo n’ibibazo byinshi cyane.

Ati “Muri ubwo bucuruzi twahuriragamo n’ibibazo byinshi cyane, twaramburwaga cyangwa se ibicuruzwa byacu bikaba byatwarwa n’amazi kuko tutabinyujije mu nzira zemewe n’amategeko bikadutera guhora dusubira inyuma, tudakora ngo dutere imbere kubera guhura n’izo mbogamizi.

Dutangira kunyuza ibicuruzwa byacu ku mipaka tukabisorera byaduhinduriye ubuzima cyane kuko ubu igicuruzwa mvanye muri Congo nkagisorera, nemerewe kukivana iwacu mu Bugarama nkakizana i Kigali nta kibazo kubera ko mfite inyemezabwishyu nishyuriyeho”.

Ange Gabriela ahagarariye abacuruzi baciriritse bambukiranya imipaka mu karere ka Rubavu, avuga ko imu bintu by’ingenzi bafashijwe harimo amahugurwa mu bucuruzi bw’amahoro.

Ati “Twabonye amahugurwa mu bucuruzi bw’amahoro, ubundi habagaho amakimbirane hagati y’abakongomani n’abanyarwanda rukabura gicya, bakaba bakwambura, bakugirira nabi, ariko Mupaka Shamba Letu ije turahugurwa, tugahugurwa n’abakongomani turi kumwe, batwigisha gukora ubucuruzi bwo mu mahoro, niba habayeho ikibazo komite z’ibihugu byombi zikabiganiraho, niba ari kwishyuza ku ruhande rwo hakurya bakatwishyuriza, natwe ku ruhande rwo hakuno tukabishyuriza”.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri International Alert Rwanda Pacifique Barihuta, avuga ko bishimira ko batanze amahugurwa ku bagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka kubera ko mbere ubucuruzi bwabo bwakururaga amakimbirane hagati yabo n’abayobozi bakorera ku mipaka.

Ati “Kubera ko batari bazi uburyo babicuruzamo, ntabwo bari bazi uburenganzira bwabo, amategeko abagenga, ntibari bazi ko muri ibyo bicye bakora bashobora gusora kandi bakabikora mu mucyo, twagerageje kubigisha, kubaganiriza, tuganiriza n’abayobozi, ku buryo ubu ngubu babanye mu mutekano, barakora ubucuruzi, barasora aho biri ngombwa”.

Amahugurwa bahawe yabafashije kunoza ibyo bakora
Amahugurwa bahawe yabafashije kunoza ibyo bakora

Akomeza agira ati “Mu mibare dufite 98% barishimira ko bamenye ayo mategeko bakaba bayakoresha, hanyuma 60% ubwabo baremera ko bavuye muri ubwo bucuruzi bwa magendo, ubu bakaba bakora ubucuruzi bunyuze mu mucyo, kandi bakagira uruhare mu iterambere ry’ingo zabo batagize ibihombo byaturukaga cyane cyane muri magendo”.

Abahuguwe bibumbiye muri koperative 21 zigizwe n’amatsinda 48 yo kubitsa no kugurizanya, bakaba baragiye bahabwa inkunga kugira ngo barusheho kwagura imishinga n’ibikorwa byabo, bibafashe kwiteza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka